Mashami Vincent yahamgaye 31,Sugira yongeye guhamagarwa,bamwe mubamenyerewe ntibahamagawe

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ’Amavubi Stars’, Mashami Vincent ,yahamagaye abakinnyi 31 bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Mali na Kenya mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, ni imikino yo mu itsinda E.

Umukino wa Mali uzabera i Kigali tariki ya 11 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali umukino wo uzaba tariki ya 15 Ugushyingo 2021 i Nairobi muri Kenya.

Nubwo Ikipe y’igihugu iri kwitegura iyi mikino yamaze kubura itike kuko ari iya nyuma mu itsinda n’inota 1, Kenya ifite 2, Uganda 8 na Mali 10. Mashami Vincent yahisemo guhamagara abakinnyi benshi b’imbere mu gihugu banitegura amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’.

Mubo yahamagaye  ntibarimo rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere, myugariro wa FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul, Omborenga Fitina na Jacques Tuyisenge ba APR FC bafite ibibazo by’imvune aba biyongera kuri Yannick Mukunzi na we ufite imvune y’igihe kirekire.

Nyuma y’iminsi myinshi adahamagarwa mu Mavubi,Sugira Ernest ni umwe mu bakinnyi bagaragaye kuri uru rutonde rw’abakinnyi bahamagawe.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021 aho biteganyijwe ko ikipe izacumbika kuri Saint Famille Hotel ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali.

Abakinnyi 31 bahamagawe

Abanyezamu:

Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (Police FC), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway) na Ntwali Fiacre (AS Kigali, Rwanda)

Ba Myugariro:

Rukundo Denis (AS Kigali), Nkubana Mark (Gasogi United), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Niyigena Clément (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu)

Abakina Hagati:

Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Niyonzima Olivier (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Rutabayiru Jean Philippe (S.D. Lenense Proinastur), Nsanzimfura Keddy (APR FC) na Niyonzima Haruna (AS Kigali)

Ba Rutahizamu:

Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Sugira Ernest (AS Kigali), Mugenzi Bienvenue (SC Kiyovu), Kwitonda Allain (APR FC), Usengimana Danny (Police FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Nshuti Innocent (APR FC)

Ni nko guterera umusozi wa Kalisimbi ku zuba ry' - Inyarwanda.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.