Meddy hamwe n’abafana bitwa ‘Inkoramutima’ bari mu gikorwa cyo gukusanya miliyoni 6 Frw yo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza

Inkoramutima ni ihuriro ry’abafana b’umuhanzi Meddy bafatanyije nuyu muhanzi batangiye gukusanya miliyoni 6 Frw  yo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elsie uherutse kwitaba Imana aguye mu kigega cy’amazi.

Uyu mwana Akeza Elsie yari umwana ukiri muto yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo yitwa ‘My Vow’ ya Meddy.

Akeza Elsie uherutse kwitaba Imana, umurambo we usangwa mu kigega y’amazi, urupfu rwakoze ku mitima ya benshi.

Kuva mu mubiri kuyu mwana w’umukobwa byamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukomeje iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mwana, bikekwa ko yaguye mu kigega kibikwamo amazi ku wa 14 Mutarama 2022.

Urupfu rwa Akeza Rutiyomba w'imyaka 5 wamamaye m - Inyarwanda.com

Uyu mwna Rutiyomba Akeza Elisie yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Abantu  benshi mu byamamare ndetse n’Abanyarwanda muri rusange  bashenguwe n’urupfu rwe aho mu bababaye cyane harimo na Meddy.

Umuhanzi Meddy n’abafana be, mu gufata mu mugongo umuryango wa Akeza, batangiye gukusanya amafaranga banyuze kuri Gofundme.

Ubu hamaze kuboneka arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda Nyuma y’amasaha make hatangijwe ubu bukangurambaga bwo gukusanya iyi nkunga

KANDA HANO NIBA NAWE USHAKA KWIFATANYA NA Meddy MUGUTANGA INKUNGA

VIDEO: Meddy - All Night | Video | Latest East African & Bongo Flava Music, Songs & Video - Notjustok

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *