Meddy na Platini ku rutonde rwabahatanira ibihembo bya AFRIMA,

Meddy na Platini nibo bahanzi  bari ku rutonde  rw’abahatanira ibihembo bya AFRIMA.

Meddy ahatanye mu cyiciro cyitwa ‘Best East Africa Male Artist’ aho indirimbo ye yitwa  ‘My Vow’ Muri iki cyiciro ihatanye n’izindi ndirimbo  zirimo; Waah indirimbo ya Diamond na Koffi Olomide, Weekend ya Eddy Kenzo, Proud of you ya Darassa na Ali Kiba n’izindi.

Platini usigaye ukora ku giti cye nyuma yo gutandukana na TMC Aho babanaga mwitsinda rya Dream boys ubu yatangiye gukora ku giti cye kuri ubu arahatana mu cyiciro cyitwa ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’

Indirimbo ‘Atansiyo’ y’uyu muhanzi iri guhangana n’izindi.

Ku rutonde rw’abo bahatanye hariho  indirimbo Lie y’uwitwa Kizz Daniel wo muri Nigeria, Running to you ya Chike afatanyije na Simi na Ndoto ya Majoos na Koffi Olomide nizindi

Ibi bihembo  bizatangirwa i Lagos muri Nigeria tariki 19-21 Ugushyingo 2021, bikazatambutswa kuri televiziyo nibura 84 zigaragara mu bihugu birenga 100.

meddy urimo guhatanira igihembo  cya “Best East Africa Male Artist”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *