Meddy yagaragaje amarangamutima ashimiye umugore we

Ubutumwa yacishije kurukuta rwe rwa istagram nyuma y’uko asohoye indirimbo ye yitwa “MY VOW” yakoreye umugore we Mimi Mehfira ,iyo ndirimbo ikaba igaragaramo amashusho ajyanye n’ubukwe bwe uko bari bizihiwe,aba amusezeranya kuzamukunda ubuziraherezo ko ari yo Ndahiro ye.

Yagize ati “mumfashe gushimira uyu mugore w’agatangaza wabashije kwihanganira umutwe wanjye ujagaraye. Ndagukunda Mehfira.”

Mimi Mehfira na we akaba yaje ahita ajya ahatangirwa ubutumwa amusubiza ko amukunda.

iyi ndirimbo “MY VOW” aho mu kinyarwanda ivuga “Indahiro Yanjye” ubwo yayisohoraga yamukoreye amateka yuzuza miliyoni 1 yabayirebye kurubuga rwa Youtube aho yujuje uyu mububare mugihe gito gishoboka aho bitigeze bikorwa ndindi ndirimbo y’umuhanzi mu Rwanda mu bindi bihe.

Tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo Meddy yakoze ubukwe na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, ni nyuma y’uko tariki ya 1 Mutarama 2019 yeretse abanyarwanda uyu mukunzi asezeranya kuzakunda ubuziraherezo.

Muri ibi birori bibereye ijisho byari byitabiriwe nabahanzi bagenzibe batandukanya harimo ababa mu gihugu cya America harimo: The Ben na King James wari wavuye mu rwanda  baririmbiye abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda, hari kandi na Miss Grace Bahati n’abandi.

Meddy yashimiye umugore we

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *