Meddy yavuze impamvu atitabiriye ubukwe bw’inshuti ye The Ben

Umuhanzi The Ben yabashije gutaha ubukwe bwa mugenzi we Meddy na Mimi, banafatanya kuririmba indirimbo ‘My Vow’ yongereye igikundiro Meddy.

Umuhanzi Meddy usanzwe afatwa nk’umuvandimwe wa The Ben yagize inzitizi ntiyaboneka ariko agenera ubutumwa The Ben na Pamella.

Ni ibirori byasusurukijwe mu buryo bwa Kinyarwanda aho Itorero Inganzongari ryabyinnye rikanaririmbira Abageni n’abashyitsi. Abahanzi bagezweho muri iyi minsi Chriss Eazy, Shemi na Okkama batunguye The Ben na Pamella babaririmbira Rahira imaze imyaka 13 igiye hanze. Ni indirimbo The Ben yakoranye na Liza Kamikazi wanatashye ubu bukwe.

Meddy utahabonetse yatanze ubutumwa mu mashusho, avuga ko bitamukundiye kuhagera kubera impamvu zinyuranye.

Ati “Akazi n’ibindi bitandukanye byatumye ntaboneka. The Ben na Pamella turabashyigikiye. Mbifurije kugira ubukwe bwiza, urukundo ruzabe rwinshi. Imana izabahe Umugisha”.

Umuhanzo wo muri Tanzania, Diamond Platnumz na we yifurije The Ben na Pamella kuzagira urugo rwiza no kwibaruka.

Mu bandi bifurije urugo rwiza aba bageni harimo Ommy Dimpoz wasobanuye ko amaze imyaka myinshi ari inshuti na The Ben na Pamella.

Yabageneye ubutaka ku bwo afite iwabo i Zanzibar nk’impano.

Ati “Mfite ubutaka i Zanzibar mbahayeho igice kuko ndabakunda”.

Umubyeyi wa Pamella na we yabasabiye umugisha ku Mana, abifuriza kuzagura urugo rwiza.

Ati “Pamella yambereye umukobwa mwiza azagire urugo ruhire”.

Umubyeyi wa Mama wa The Ben na we yavuze ko ashimira abantu bose basengeye ubukwe bw’abana babo.

Yasabye The Ben na Pamella kumufata nka mama wabo aho kumufata nka nyirabukwe.

Yabahaye impano ya Bibiliya ndetse abifuriza ijuru.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *