Menya amakuru ku isoko ry’abakinnyi muri APR FC na Rayon Sports

Mu gihe amakipe ari mu karuhuko k’igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, amwe ahugiye mu kureba uburyo yazagarukana amaraso mashya.

Ku ikubitiro n’ubundi amakipe aba ahabwa amahirwe ku gikombe cya shampiyona, Rayon Sports na APR FC ni yo yavuzwe ku isoko cyane.

APR FC ifite imyanya 4 y’abakinnyi igomba kongeramo, gusa Chairman wa yo Lt Col Richard Karasira yavuze ko bigenze neza bababonye banabatwara mu irushanwa rya Mapinduzi Cup cyane ko iri rushanwa ribemerera gutwara abakinnyi bifuza kugerageza.

Ati “dufite imyanya ine tugomba kuzuza, bigenze neza twabatwara cyane ko irushanwa rya Mapinduzi Cup ryemera ko ikipe yakinisha abakinnyi yifuza kugerageza.”

Bivugwa ko iyi kipe mu bakinnyi yari isanganywe izahagurukana anakinyi byibuze batatu bashya bazaba baje kongeramo imbaraga.

Haravugwamo Kategeya Elie ukina inyuma y’umwataka muri Mukura VS, uyu mukinnyi w’umunyarwanda bivugwa ko umutoza wa APR FC yamwishimiye cyane.

Bivugwa ko yazajyanwa muri Mapinduzi Cup bakamugerageza basanga atari ku rwego akaba yasubizwa muri Mukura VS agasorezamo shampiyona akazaza muri APR FC mu mwaka w’imikino utaha.

Bivugwa ko kandi iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu biganiro na Kiyovu Sports ngo ibe yagura amasezerano y’amezi 6 ya Mugiraneza Frodauard ngo asigaranye abe yaza guhatanira unwanya n’umugande, Taddeo Lwanga.

Si aba bakinnyi gusa kuko havugwamo na rutahizamu w’umunya-Ghana, Peter Agblevor wa Musanze FC n’Umunya-Centrafrique, Malipangu wa Gasogi United, gusa aba bakinnyi, Chairman wa APR FC yavuze ko nta biganiro bagiranye.

Muri Rayon Sports na yo harimo inkuru z’igura aho yo bagomba guhera ku mutoza mukuru.

Imikino yo kwishyura ya shampiyona 2023-24 Rayon Sports igomba kuyitangira ifite umutoza mushya, ni nyuma y’uko yatandukanye na Yamen Zelfani Alfani imikino yari isigaye igatozwa na Mohamed Wade, gusa ntabwo azakomeza kuyitoza nk’umutoza mukuru mu mikino yo kwishyura.

Bivugwa ko ubu Rayon Sports iri mu biganiro n’umutoza Patrick Aussems watoje amakipe nka Simba SC muri Tanzania na AFC Leopards yo muri Kenya.

Iyi kipe kandi igomba kongeramo rutahizamu mushya ugomba kuza gufasha abahari, havugwamo rutahizamu wa Musanze FC ukomoka muri Ghana, Peter Agblevor, iyi kipe imwifuzamo miliyoni 20.

Kategeya Elie wa Mukura VS aravugwa muri APR FC

Frodauard ni irindi zina rivugwa muri APR FC

Malipangu na we yavuzwe muri APR ariko ubuyobozi burabihakana

Agblevor aravugwa muri Rayon na APR FC

Patrick Aussems ni we mutoza Rayon Sports yifuza
Ivomo: ISIMBI

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *