Menya ibitera kwikinisha, ingaruka zabyo n’uko wabicikaho ukanakira ingaruka zabyo

Urubyiruko rwinshi rubikora rwumva ko ruri kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina guhaza irari ry’umubiri nyamara si byo kuko ingaruka bigira ni zo nyinshi. cyangwa se kugirango ibitsina byabo bikure neza.

Ese Kwikinisha ni iki ?

Kwikinisha ni igikorwa cyo gukinisha igitsina gikorwa umuntu agamije kugera ku byishimo bye byanyuma, bikaba bikunze kubaho umuntu ari wenyine. Bishobora kuba ku gitsina gore cyangwa igitsina gabo.

Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga ko uretse abantu, inyamanswa nazo zikinisha. Bakomeza kandi bavuga ko umubare mwinshi w’abantu bikinisha bakunda kubikora buri munsi mu gihe abandi babikora byibuze rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.

Ese kwikinisha byaba biterwa n’iki ?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera abantu kwikinisha,muri zo twavuga nka :

  • Kwigunga no kuba wenyine bikanajyana no kuba waba uri kure y’umufasha wawe, nko ku bantu bari mu butumwa bw’akazi bamarayo igihe kimwe n’abari mu nzu z’imbohe.
  • Kuba wahemukirwa n’uwo mwakundanaga ugasigara wumva wakwikemurira ikibazo uri wenyine.
  • Kureba Film za Porono (Pornography) no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa.
  • Kugira isoni no gutinya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
  • Ku bagore, gukora imibonano mpuzabitsina ntibarangize bituma bikinisha kugira ngo barangize.
  • Hari n’abandi bagendera mu kigare cyane cyane nk’abanyeshuri ugasanga niba umwe abikoze n’abandi baramwiganye.

Ese waba uzi ibibi byo kwikinisha ?

  • Ku bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n’ukuboko bakoresha bikinisha.
  • Kuba bazinukwa abo badahuje igitsina kuko baba bumva bihagije.
  • Kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
  • Ku bahungu, hari igihe bageraho bajya kunyara n’amasohoro akaza.
  • Ku bakobwa cyangwa abagore byangiza rugongo kuburyo udashobora kurangiza keretse bikinishije.
  • Guhorana umunabi no kwiheba.
  • Ku bagabo byangiza intanga ngabo zikaba zaba ibihuhwe cyangwa ntizikorwe neza.
  • Bishobora kwangiza ubwonko ugasanga umuntu arasusumira ndetse n’ingingo ntizikomere.
  • Bishobora gutuma umutima utera nabi.
  • Byangiza udutsi two mu bwonko ukaba waba umuntu uhubuka,utazi gufata ibyemezo.
  • Bishobora gutera ubugumba ku bagabo.
  • Bitera gusaza imburagihe.
  • Bitera kubabara umugongo.
  • Guhorana umunaniro ukabije,…………

Ese wabicikaho ute ?

  • Mbere na mbere banza wumve ko kwikinisha ari bibi kandi wiyemeje kubireka.
  • Irinde kuba uri wenyine igihe kinini.
  • Reka kureba filimi za poronogarafi ndetse n’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa cyangwa se abasore bambaye ubusa.
  • Gerageza gushaka ikintu uhugiraho nko gukora siporo, guhimba indirimbo, gushushanya,….
  • Irinde kurara wenyine kuko iyo ubitekerejeho urikumwe n’umuntu utinya kubikora.
  • Mbere yo kuryama reba ibintu ukora kuburyo unanirwa ugahita usinzira.
  • Gerageza gushaka inshuti z’abo mudahuje igitsina ibi biragufasha cyane.
  • Jya urya imbuto n’imboga zitandukanye kuko bituma umubiri ugira imbaraga bigatuma uhangana n’ingaruka zo kwikinisha.
  • Gisha inama umuganga uzobereye mu buzima bw’imyororokere

Izi nama ni ingenzi kuko zagufasha kubicikaho,umubiri ugasubira uko wari umeze. Niba utarabicikaho iki ni cyo gihe ngo ugerageze izi nama, bishobora kugorana ariko birashoboka.

Wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha guhangana n’ingaruka zo kwikinisha ?

Kwikinisha bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikora, cyane cyane nko ku bagabo, bashobora kurangiza vuba ndetse no gucika intege mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ikindi kandi n’ubwonko bushobora kwangirika. Ni byiza rero ko uwabaswe nabyo uretse inama zavuzwe haruguru, azirikana ko no kujya kwa muganga ari ngombwa kugirango afashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *