Menya igituma abagore batwite bagira ibyo bahurwa ndetse bagatwariza ibintu runaka

Mukunze kubona cyangwa kumva abagore batwise bavuga ko batwitiye ikintu runaka ndetse hari nabifuza ibintu wumva bikagutangaza , nko kurya itaka kwambara imyenda y’abagabo babo n’ibindi. Guhurwa mu gihe utwite cyangwa gutwarira biba hafi ku bagore bose batwite, bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi aribyo bita gutwarira. Hari abatwarira ikintu ngo batajyaga banarya, hari abatwarira umuhumuro runaka, ngo hari n’abatwarira kunywa inzoga kandi mu buzima bwabo batarazigeze.

Uretse gutwarira kandi habaho no guhurwa. Umwuka w’ikintu runaka wamugeraho akagira isesemi akanaruka. Hari n’abahurwa abagabo babo, ntibongere kurarana.
Bamwe bavuga ko ari uburwayi abandi bakavuga ko ari ukubyishyiramo gusa, hari n’abavuga ko rimwe na rimwe umugore yitwaza ko atwite kugirango agere kucyo yashakaga.

  • Ese siyansi n’ubuvuzi bibivugaho iki? 

Gutwarira ikintu akenshi bituruka ku misemburo iba iri gukorwa kandi igakorwa ari myinshi mu gihembwe cya mbere cyo gutwita ni ukuvuga inda itararenza amezi 3. Gusa hari ibivugwa ko burya utwarira icyo umubiri wawe ukeneye kurenza ibindi ugahurwa ibyo umubiri wawe udakeneye. Ibi akenshi bivugwa ku biribwa n’ibinyobwa. Icyakora nanone bivugwa ko umugore uhurwa umugabo we akenshi baba basanzwe batameranye neza cyangwa se atajya yishimira uko bakora imibonano.

Iyo wahuzwe ikintu ukakibona ugira isesemi ukanaruka

Ubushakashatsi bukomeza bwerekana ko muri iyi minsi tutakirya uko bikwiye bityo umubiri ubwawo ukagutegeka icyo uwuha mu gihe utwite. Ntawe uyobewe ko umubiri wacu ukenera vitamini C ngo itwongerere ubudahangarwa. Ku mugore utwite ho biba akarusho kuko aba arimo undi muntu muri we. Niyo mpamvu ushobora gutwita ushaka ibikungahaye kuri iyo vitamini.

  • Menya n’ibi

Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru Umutihealth.com bavuga ko igihe watwarije ikintu cyangwa wagihuzwe, wigira ikibazo ngo ubihe umwanya cyane. Akenshi ibi birashira iyo inda igeze mu mezi 4. Gusa iyo arenze ntibishire, wibyihererana ngo upfire muri nyagasani ahubwo biganireho n’uwo mubana. Hari n’igihe kukwitaho ubwabyo bituma ikibazo kirangira.

  • Icyo wakora mu gihe watwariye ikintu

Gerageza kutabyishyiramo cyane ngo wumve ko nutakibona inda ishobora kuvamo. Icyakora niba watwarije ikintu kandi kitagoye kukibona; amata ni urugero, aho kuyanywa ku bwinshi wafata akarahure kayo gato, biba bihagije.

Ikindi mu gihe wumvise icyifuzo cy’ikintu runaka kikujemo, gerageza ushake icyo uhugiraho. Akenshi biba byiza iyo ukoze urugendo n’amaguru ukajya ahantu hatuma uhuga. Nko guterera umusozi ukirebera ibyaremwe, kureba umukino ukunda, kujya muri korali kwiririmbira n’ibindi ukunda.

Muri iki gihe cy’iterambere, no kuganira n’abantu ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook cyangwa whatsapp kimwe no gusoma ibitabo cyangwa amakuru kuri interineti birafasha.
Gusa niba uri gutwarira ibintu bidasanzwe nko kurigata itafari, kurya ibyondo, akenshi biterwa nuko umubiri wawe hari umunyu ngugu uri kubura, by’umwihariko ubutare. Ibyo bikosorwa no kurya ibikungahaye ku butare byaba ngombwa ugahabwa ibinini birimo ubutare.

Gushaka icyo uhugiraho bigufasha kwikuramo ibitekerezo byo gutwarira

  • Icyo gukora mu gihe wahuzwe 

Guhurwa byo ni ikindi kintu kuko akenshi bijyana n’isesemi no kuruka. Icyo uba ugomba gukora, niba wahuzwe ikintu cy’ingenzi cyane, ushaka icyagisimbura bihuje intungamubiri. Niba wahuzwe ibishyimbo, warya amashaza.

Gusa niba wahuzwe uwo mubana, birasaba ko mukosora ibitagenda neza hagati yanyu byaba na ngombwa ukitabaza impuguke mu bumenyamuntu mukaganira. Ntabwo bivuze ko buri gihe guhurwa umugabo biterwa nuko mubanye nabi, ariko hari ikiba kibiri inyuma, ushobora wowe kumva atari ikibazo nyamara wabiganira n’undi akamenya ko ariyo mvano.

IBITEKEREZO

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *