Menya impamvu zatumye hafungwa amavuriro gakondo 8yakoraga ku mugaragaro arimo azwi cyane

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse amavuriro gakondo umunani yari asanzwe akora byemewe n’amategeko, igaragaza impamvu zatumye aya mavuriro ahagarikwa, nyuma y’ubugenzuzi yakorewe.

Mu itangazo ryagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, Minisiriteri y’Ubuzima, igaragaza urutore rw’aya mavuriro, arimo n’asanzwe azwi mu Rwanda.

Harimo ivuriro; Kunga Therapy, Kingo Herbal Medicine, Muganga Rugamba, Fora Urinde, Zeovia, African Culture Medecine, Green Vision Nutrition n’ivuriro Ijabo Life Center.

Minisiteri y’Ubuzima, ikomeza ivuga ko aya mavuriro akora ubuvuzi gakondo cyangwa bwuzuzanya n’ububangikanwa n’ubusanzwe, yafunzwe nyuma yo gukorerwa ubugenzuzi “bwagaragaje ko aya mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amategeko n’amabwiriza.”

Ibyo bikorwa bitemewe bikorwa n’aya mavuriro, harimo “kwamamaza serivisi n’imiti binyuranye n’amabwiriza, gukoresha imiti itemewe, no gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.”

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza igira iti “Ubugenzuzi bwagutse mu mavuriro yose mu Gihugu burakomeje, harebwa ko abakora umwuga w’ubuvuzi bubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga.”

Aya mavuriro uko ari umunani, yandikiwe amabaruwa na Minisiteri y’Ubizima iyamenyesha ko afunzwe kubera amakora yagaragajwe n’ubugenzuzi bwagiye bukorwa n’iyi Minisiteri.

Ibaruwa ifunga ivuriro Genuine Kunga Therapy, ivuga ko ubwo bugenzuzi bwakozwe tariki 08 Nzeri 2023, bwasanze ritanga serivisi zitujuje ibipimo ngenderwaho hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza byashyizweho n’inzego zitandukanye harimo n’ikoreshwa ry’imiti itari ku rutonde rw’imiti yemewe n’Ikigo Gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA).

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, igenewe umuyobozi w’iri vuriro, isoza igira iti “Mu rwego rwo kurengera no kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange, ndakumenyesha ko ibikorwa by’iri vuriro bihagaritswe uhereye umunsi uboneyeho iyi baruwa.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *