Mersa Marley Umwuzukuru wa Bob Malrey yitabye Imana

Umwuzukuru wa Bob Marley akaba n’umuhanzi ‘Joseph ’Jo’ Mersa Marley, yitabye Imana afite imyaka 31.

Uyu mwuzukuri w’ikirangirere Bob Marley  wasanzwe mu modaka yapfuye,bikekwa ko yishwe n’indwara ya Asima yarasanzwe arwaye ndetse ayimaranye igihe kinini.

Mersa yapfuye ku wa 27 Ukuboza 2022 gusa umuryango we ntabisobanura birambuye wigeze utanga  ku byerekeye ibyurupfu rwe .

Minisitiri w’intebe w Jamaica, Andrew Holness ni umwe mu babajwe n’urupfu rw’uyu munyamuziki, avuga ko ari igihombo gikomeye ku muziki wa Jamaica.

Abinyujije kuri Twitter yanditse agira ati “ Agiye akiri muto , gupfa ku myaka 31 ni igihombo gikomeye ku muziki wa Jamaica no ku bisekuru bizaza.”

Yakomeje agira ati “Nihanganishije inshuti za Joseph , umuryango we, n’abanyamuziki ba Reggae n’abandi bose bakunze uyu muhanzi.”

Abandi bababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi barimo Shaggy , Mark Golding utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica n’abandi.

Jo Mersa wakuriye muri sosiyete ifasha abahanzi ya Tuff Gong ,ni umwe mu bana 11 ba Stephen Marley. Yakuriye muri Miami aho yigiye ibijyanye no gutunganya amajwi muri Miami Dade College.

Bob Marley's grandson Jo Mersa Marley visits Fox 29's 'Good Day' at... News  Photo - Getty Images

Umuhanzi Joseph ’Jo’ Mersa Marley, umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana afite imyaka 31.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *