Messi yahuje Penaliti,Mbappe atsinda igitego cyatumye PSG ku mukino wambere wayo 1/8 yitwara neza imbere ya Real Madrid(AMAFOTO)

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze Real Madrid igitego 1-0, mu mukino wa UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.PSG yari yakiriye Real Madrid yo muri Espagne mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabereye i Parc des Princes.

PSG mu gice cya mbere yitwaye neza cyane ko yakihariye aho ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Lionel Messi, Kylian Mbappé  na Angel Di Maria.

Byabanje kugorana kuko amashoti aba bakinnyi bagiye bagerageza yose yagiye akurwamo n’umunyezamu Thibaut Courtois wa Real Madrid.

No mugice cya kabiri PSG y’umutoza Mauricio Pochettino  ntiyigeze yorohera Real Madrid kuko bagiye bahusha uburyo bwinshi bwashoboraga gutanga ibitego.

Ku munota wa 62 ibintu byahinduye isura kuko myugariro Dani Carvajal yaje gutegera Mbappé mu rubuga,iri kosa bikarangira rivuyemo penaliti ariko yahawe Messi ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Thibaut Courtois.

Ku munota wa 73 Neymar Jr wari umaze hafi amezi atatu yaravunitse yaje asimbura Angel Di Maria .

Ku munota wa 77 Mbappé yashoboraga gufungurira PSG amazamu  ubwo yahabwaga umupira mwiza na Messi, gusa awuteye nyuma yo kuwinjirana mu rubuga rw’amahina uca hanze gato y’izamu.

Neymar nawe ku munota wa 86 nawe ntiyabashije kubona amazamu ubwo yahabwaga na Messi umupira nk’uriya k awuteye ukurwamo na Courtois ujya hanze.

Ku munota wa nyuma PSG yabonye igitego cyayo cy’itsinzi Hari ku mupira Neymar yahaye Mbappé n’agatsitsino, mbere yo kwinjira mu rubuga rw’amahina anyuze hagati ya Eder Miltao na Lucas Vasquez agatera umupira wanyuze mu maguru ya Thibaut Courtois mbere yo kuruhukira mu izamu.

Kuri uyu munsi kandi habaye undi mukino wahuje Manchester City yanyagiye Sporting Lisbon muri Portugal ibitego 5-0, birimo bine byinjiye mu gice cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *