Messi yegukanye Ballon d’Or ya 8 avuga amagambo akomeye kuri Mbappe na Haaland

Umwanya wa kabiri wegukanywe n’Umunya-Norway ukinira Manchester City wanahembwe nka rutahizamu w’umwaka, Erling Haaland ni mu gihe uwa 3 watwawe na rutahizamu w’u Bufaransa ukinira Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe.

Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mu beza Isi yagize yavuze ko haaland na Mbappe nabo vuba umwe muribo azegukana iki gihembo.

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukwakira 2023, ni bwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza bitangwa na France Football, byatangiwe muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa.

Lionel Messi w’imyaka 36, ni we wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi (Ballon d’Or) ni iya munani atwaye nyuma y’iyo muri 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *