Micho’ Sredojević utoza Uganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 5.

Milutin ’Micho’ Sredojević, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda yahamijwe ibyaha bibiri bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina, akatirwa imyaka itatu isubitse n’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo.

Uru rukiko rwo muri afurika y’epfo rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu kuri buri cyaha, byombi bisubikwa mu gihe cy’imyaka itanu.Milutin ’Micho’ Sredojević ukomoka muri Serbia, yahise ajurira nyuma y’uyu mwanzuro w’urukiko.

Ubwo yari umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Zambia ,mu Ukuboza 2020 mu irushanwa rya COSAFA U-20 ryabereye muri Afurika y’Epfo,nibwo yakoze ibi byaha.

Urukiko rwatangaje ko “Ku wa 7 Ukuboza 2020 ubwo habaga imikino ya COSAFA muri Gqeberh, umugore w’imyaka 39 yari arimo gutanga ikawa kuri Stade Wolfson, abaza Sredojević niba akenera isukari yo gushyira mu ikawa ye.”

“Yasubije oya, yongeraho ko akeneye ubundi bwoko kw’isukari, atunga urutoki ku myanya y’ibanga y’umugore. Uwo mugore yaregeye umukoresha we imyitwarire ya Sredojević, yihanangirizwa ko adakwiye kubyongera.”

“Umunsi ukurikiyeho, umugore yongeye kujya gutanga ikawa kuri ya stade, noneho kuri iyi nshuro Sredojević amukora ku kibuno.”

Nyuma yibi,Uyu mugabo w’imyaka 52 yahise atabwa muri yombi, agezwa imbere y’urukiko rwa New Brighton Magistrare nyuma yo kurekurwa atanze R10,000 (hafi $66).ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ku kirego cya mbere, gisubikwa mu gihe cy’imyaka itanu ndetse aba ari ko bigenda ku cyaha cya kabiri.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA, ryatangaje ko Micho azasubira muri icyo gihugu vuba kugira ngo afashe Uganda Cranes kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu kwezi gutaha.

Ryagize riti “Umutoza wa Uganda Cranes, Milutin Sredojević, yasabye FUFA uruhushya kugira ngo ajye muri gahunda ze bwite muri Afurika y’Epfo.”

Saa Sita niho hamenyekanye aya makuru ko byamaze gushyirwaho akadomo. Umutoza azagaruka akomeze inshingano ze nk’ibisanzwe.”

Imikino 2 niyo Uganda ishigaje yo mu Itsinda E yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse kuyitsinda yombi bizayihesha amahirwe yo gukina ijonjora rya nyuma rizaba muri Werurwe umwaka utaha.Micho watoje amakipe atandukanye muri Afurika, yabaye mu Rwanda ubwo yatozaga Amavubi hagati ya 2011 na 2013.

Milutin 'Micho' Sredojevic still aspires to coach in SA

Uganda weakened by the departure of Milutin Sredojevic ahead of highly anticipated Egypt clash

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *