Mico The Best agiye gusubiramo amafoto y’ubukwe bwe

Mico The Best uherutse gukora ubukwe na Ngwinundebe Clarisse ntiyanyuzwe n’amafoto yafotowe mu birori byo kurushinga ahitamo kujya gufatira andi ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Nyuma yo kutanyurwa n’amafoto, Mico The Best n’umugore we bafashe imyenda y’abageni, bajyana n’umufotozi w’umwuga kongera gufata amafoto bundi bushya.

Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bahamije isezerano ryo kubana akaramata imbere y’imiryango n’inshuti zabo ku wa 26 Nzeri 2021.

Ni ibirori byari bibereye ijisho ndetse byitabiriwe n’abiganjemo abo mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Amakuru dukesha  Igihe biravugwa ko uyu muhanzi atashimishijwe n’ayafashwe ku bukwe bwe, afata icyemezo cyo kujya kwifotoza andi.

Uwatanze  aya makuru yagize ati “Ntabwo Mico The Best yishimiye amafoto yafotorewe mu bukwe, byatumye ubwo yari agiye mu kwa buki yakoreye muri Serena Hotel y’i Rubavu, yarahisemo kongera kwifotozanya n’umugore we bambaye imyenda y’abageni.”

Ibyamamare bitandukanye birimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid n’abandi batandukanye.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *