Mico The Best yafashe irembo ry’uwo yihebeye(AMAFOTO)

Mu muco nyarwanda iyo umusore ageze igihe cyo gushaka umugore habaho kurambagiza, cyera ho habagaho n’umuranga cyangwa se kuranga kuwabaga ashaka umugeni ndetse uzanavamo mama wabana yifuza kubyara,muri iyi minsi rero ibyo kuranga harubwo bitabaho ,,ahubwo umuhungu iyo yabengutswe umukobwa aramutereta ubundi bakagera naho bagera kungingo yo kubana ubundi ari naho umuhungu afata iyambere agatangira kwereka inshuti,abavandimwe, umuryango uwo yihebeye.

nibwo rero nyuma hazaho nindi mihango ibanziriza gushyingiranwa harimo nuwo gufata irembo.

Ibi nibyo umuhanzi w’icyamamare  mu rwanda Turatsinze  Prosper “Mico The best” yakoze kuya 8 Kanama ubwo yatumaga abamuhagarariye kujya gufata irembo mu muryango uwo yihebeye ariwe Clarisse .

Ibi bibaye nyuma yaho tariki 4 Nyakanga 2021 Mico yari yambitse impeta umukunzi we umusaba kuzamubera umugore,undi nawe abyemera atuzuyaje.

Ubwo Mico The best yaramaze kwambika Clarisse umukunzi we amusaba kuzamubera umugore

Tubibutse ko uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo yise “Amabiya” ikaba ikunzwe muri iyi minsi

uyu muhanzi yasobanuye ko yakuruwe n’uburanga bwuyu mukobwa ndetse kandi akanakururwa n’umutima mwiza agira.uyu Clarisse ugiye kubana na Mico ,yabaye umukinnyi wa filime, aho yakinnye muri filime ya Bad Ram yise “Cow Boy”akaba yaranamuritse imideri ,akaba kandi yaranasoje amasomo ye yakaminuza mugihugu cy’ubushinwa mu 2019.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *