MINALOC yatangaje amabwiriza agenga ibirori bibera murugo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje amabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo. Ni nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 Nzeri 2021 yakomoreye ibirori bibera mu ngo, ariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igasabwa gushyiraho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

Ayo mabwiriza avuga ko utegura ibirori bibera mu rugo asabwa kumenyesha mu nyandiko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ibirori bizaberamo gahunda y’ibirori. Kumumenyesha ngo bishobora no gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nko kuri Email cyangwa kuri Whatsapp, ubwo butumwa bukaba bugaragaza ubwoko bw’ibirori, igihe ibirori bizatangirira, igihe bizarangirira n’umubare w’abazabizamo.

Utegura ibirori bibera mu rugo kandi asabwa gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, cyangwa umuti usukura intoki (hand sanitizer).

Asabwa no gukangurira abitabiriye ibirori gusiga intera hagati yabo no kwambara agapfukamunwa igihe cyose batari gufungura no kunywa.

Abitabira ibirori bibera mu rugo bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’ibirori.

Ku bijyanye n’amasaha ibi birori bigomba kuberaho, MINALOC yatangaje ko ibirori bitagomba kurenza saa mbili z’ijoro. Mu turere twa Gicumbi, karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ibirori ntibigomba kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *