MINISANTE yatangaje ko mu Rwanda hashobora gutangwa Dose ya 3 y’urukingo rwa Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko bishoboka cyane ko mu bihe bya vuba hashobora gutangwa urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 kuri bimwe mu byiciro by’abantu.

Minisante yatangaje ibi hatekerezwa ko mu gihe  cyose bizagaragara ko hari ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kuri bamwe mu bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, nta kabuza ko bazahabwa doze ya gatatu kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bwo kuba bahangana n’iki cyorezo kigiye kumara igihe cy’imyaka ibiri cyibasiye isi.

Ibyiciro bimwe bivugwa ko bishobora guherwaho ni abantu bafite indwara zidakira ndetse n’abageze mu zabukuru kubera ko ari bo bakunze kuzahazwa na Covid-19, kuko na gahunda yo gukingira itangira ari byo byiciro byahereweho mu guhabwa urukingo mbere y’abandi bose.

Abahanga mu bijyanye n’inkingo bemeza ko kuba Covid-19 ari icyorezo, kandi bakurikije uburyo inyigo zagiye zibyerekana, zemeza ko ubudahangarwa bugenda bugabanuka cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 60, kuko uko umuntu akura ari ko n’ubudahangarwa bwe bugenda bugabanuka, cyangwa se abandi barwaye indwara zituma ubudahangarwa bwabo buhungabana nk’urwaye SIDA, cyangwa nk’umurwayi unywa imiti ya kanseri cyangwa izindi ndwara zituma ubudahangarwa bushobora kugabanuka.

Dr. Daniel Ngamije Minisitiri w’Ubuzima avuga ko guhabwa urukingo rwa gatatu ku wakingiwe kabiri bishoboka cyane igihe cyose bizagaragara ko ubudahagarwa bw’umubiri we bwagabanutse cyane.

Ati “ Uko iminsi itambuka ni ko tugenda dusuzuma ubudahangarwa mu mubiri kugira ngo turebe uko bumeze, nibigaragara ko hari benshi ubudahangarwa burimo kugenda bugabanuka wenda nyuma y’amezi nk’atandatu, nibiba ngombwa ko tugira abo twongera guha urukingo rwa gatatu cyane cyane mu bakuze, mu bafite indwara za karande, rwose nk’uko dusanzwe tubitangaza ayo makuru azamenyekana, tubashakishe kuko tubafite mu bitabo byacu, ku buryo twabatumaho bakajya ku kigo nderabuzima kibegereye urwo rukingo rwa gatatu bakarubona”.

Iyo umuntu abonye urukingo rwa gatatu, ubudahangarwa bwe burazamuka kurusha inkingo ebyiri yabonye mbere, bikaba ari ikimenyetso gishobora kwerekana ko ubwo budahangarwa ahawe n’urukingo rwa gatatu bushobora kumara igihe kirekire kurusha icya mbere.

Abantu guhera ku myaka 18 gusubiza hejuru bamaze guhabwa dose 2 mu Rwanda, bari hejuru  ya miliyoni 2 ndetse nabamaze guhabwa dose imwe bamaze kurenga miliyoni 4.

Nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Israe,u Rwanda niruramuka rutanze urukingo rwa 3 rwa Covid 19 ruzaba rubaye igihugu cya gatatu ku isi gifashe uyu mwanzuro.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Israe, ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko abahawe inkingo ebyiri ubudahangarwa bwabo bwari bumaze kuva kuri 90% bukagera kuri 60%.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *