Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda yatangaje ko Abagenerwabikorwa ba FARG bazakomeza kwitabwaho.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yashyize hanze kuri uyu wa Mbere taliki 25 Ukwakira 2021, yatangaje ko inkunga abagenerwabikorwa b’Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) bagenerwaga bazakomeza kuzihabwa.

Iri tangazo rigira riti: “Hashingiwe ku Itegeko N° 066/2021 rikuraho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Itegeko N° 067/2021 rikuraho Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Itegeko N0 068/2001 rikuraho Itegeko N0 81/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati y’italiki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994, rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byacyo rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere yayo n’Itegeko N° 069/2021 rikuraho Itegeko n° 41/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo yo ku wa 15/10/2021.

MINUBUMWE iramenyesha Abanyarwanda muri rusange ko serivsi zari zisanzwe zitangwa n’ibi bigo byakuweho zizakomeza ku buryo bukurikira:

Inkunga n’ubufasha binyuranye byahabwaga abagenerwabikorwa ba FARG bazakomeza kubihabwa nta gihindutse.

Inkunga y’ingoboka, amacumbi n’imishinga bizakomeza gutangirwa mu Turere hashingiwe ku mabwiriza asanzwe;

Abafashwa mu buvuzi ku bitaro bikuru n’ibitaro by’Intara, abahabwa imiti muri Farumasi zitandukanye zifitanye amasezerano na FARG na bo bazakomeza gufashwa; serivise bahawe zizishyurwa na MINUBUMWE hashingiwe ku masezerano yari asanzweho hagati y’ibyo bitaro, Farumasi na FARG mu gihe ataravugururwa;

Ababyeyi b’Intwaza batujwe mu Impinganzima ya Bugesera, Huye, Rusizi na Nyanza bazakomeza gufashwa kubona ibyangombwa byose no kwitabwaho n’abakozi basanzwe bakora imirimo inyuranye muri izo ngo; Ubufatanye na AVEGA n’ubuyobozi bw’Uturere mu kwita kuri aba babyeyi buzakomeza;

Imibereho y’urubyiruko rwahawe icumbi muri One Dollar Campaign Complex (ODCC) iherereye Kagugu hagamijwe gukemura ikibazo cy’aho kuba mu gihe cy’ibiruhuko, izakomeza kwitabwaho mu bufatanye na AERG;

Ba rwiyemezamirimo basanganywe amasezerano yo kugemura ibiribwa n’ibikoresho by’isuku mu Mpinganzima no muri ODCC bazakomeza kubikora bashingiye ku masezerano bagiranye na FARG mu gihe ataravugururwa.

Abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bafashwa na FARG bazakomeza bishyurirwe. MINUBUMWE izishyura amafaranga y’ishuri (tuition fees), amafaranga afasha abanyeshuri mu mibereho (living allowance) n’ibikoresho byifashishwa mu masomo nk’uko byari bisanzwe.

Abari basanzwe bagana Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati y’italiki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994, rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byacyo (FARG) na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) basabayo serivisi zitandukanye bakwegera Minisiteri y’Ubumwe bw’Igihugu n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) aho ikorera ku Kacyiru mu nyubako – New Archives Building cyangwa bakatwoherereza ubutumwa kuri info@minubumwe.gov.rw bagahabwa serivisi bifuza”.

src:Imvahonshya

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *