Minisiteri y’uburezi yashyize hanze ingengabihe y’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye 2021/2022

Minisiteri y’Uburezi yatangaje Ingengabihe y’Amashuri Abanza, Ayisumbuye n’ ay’ Imyuga n’Ubumenyingiro y’Umwaka w’Amashuri 2021/2022.

Nkuko yabitangaje ,Igihembwe cya mbere kizatangira taliki ya 11 Ukwakira 2021 kirangire kuwa 24 Ukuboza 2021.

Mugihe Igihembwe cya kabiri kizatangira kuwa 10 Mutarama kirangire kuwa 31 Werurwe 2022 mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira kuwa 18 Mata 2022 kirangire kuwa 15 Nyakanga 2022.

Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizatangira kuwa 18 Nyakanga bigeze kuwa 20 Nyakanga 2022.

Mu cyiciro rusnge n’abasoza amashuri yisumbuye bizatangira kuwa 26 Nyakanga bigeze kuwa 05 Kanama 2022.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *