Minisiteri y’Uburezi yatangaje itariki y’isubukurwa ry’amasomo muri Kaminuza no mu mashiri abanza

MINEDUC yatangaje  itariki amasomo azasubukurirwaho mu turere yari yarafunzwe kubera gahunda ya Guma mu Rugo, aho ku mashuri y’icyiciro cya mbere cy’abanza, igihembwe cya Gatatu kizatangira tariki ya 02 Kanama 2021.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byari bimaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo, ariko ku wa 30 Nyakanga 2021 Guverinoma y’u Rwanda igatangaza ko ikuweho guhera ku wa 1 Kanama 2021.

Mu Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara rivuga ko “Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, tariki ya 02 Kanama
2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.” Yatangaje kandi ko  ayo matariki areba abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Kuri za Kaminuza, ndetse n’amashuri makuru abanyeshuri bazakomeza kwiga uko bisanzwe. Icyakora ayo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na
Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 09 Kanama 2021. yagomeje isaba amashuri kugumya kwita kungamba zo kwirinda Covid 19 kandi bakita kugushyiraho gahunda yo gufasha abacikanywe n’amasomo gushyira hgahunda ya (Catch up program ).

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *