Minisitiri w’intebe wa Tunisia “Hichem Mechichi” yirukanwe nyuma y’imyigaragambyo kuri Covid 19

Perezidanse ya Tunisiya yirukanye minisitiri w’Intebe ndetse inaba ihagaritse inteko nshingamategeko kubera imyigaragambyo irimo nurugomo iri muduce dutandukanye twikigihugu.abigaragambya barakajwe nuko guverinoma iri gufata ingamba muri ibibihe by’icyorezo cya covid 19 ku cyumweru ejo hashije biraye mu mihanda ndetse banakozanyaho na Police yo muricyo gihugu.

Kais Saied Perezida wa Tunisia yatangaje ko ari we ubwe ugiye gutegeka igihugu afatanyije na minisitiri w’intebe mushya, avuga ko ashaka kuzana ituze mu gihugu.

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibyo yakoze ari uguhirika ubutegetsi.

 Ijambo raya ciye  kuri televiziyo nyuma y’inama y’igitaraganya yagiranye n’inzego z’umutekano mu ngoro ye, Bwana Saied yagize ati:

“Twafashe ibi byemezo… kugeza amahoro mu baturage agarutse muri Tunisia no kugeza turokoye leta”.

Abigaragabyaga basazwe n’ibyishimo nyuma yuko uwari Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanwe. Perezida Saied yifatanyije n’imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru Tunis. Abashinzwe umutekano babujije kugera ku nteko ishingamategeko no mu mihanda ikikije umuhanda uri rwagati muri Tunis wa Avenue Bourguiba (witiriwe Bourguiba wagejeje Tunisia ku bwigenge yigobotora ubukoloni bw’Ubufaransa.

Police yataye muri yombi benshi mubari bari kwigaragambya ndetse anabarasAmo ibyuka bijyana mu rwego rwo kubatatanya.

Abari mu myigaragabyo bigabije mu biro by’ishyaka Ennahdha riri ku butegetsi, bamena za mudasobwa ndetse batwika ibiro byaryo mu mujyi wa Tozeur.

Ishyaka rya Ennahdha ryamaganye icyo gitero, rivuga ko cyakozwe n'”ibico by’abagizi ba nabi” barimo kugerageza “kubiba akajagari n’isenya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *