Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye nyuma y’iminsi mike agiye ku butegetsi

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss, yeguye nyuma y’iminsi 45 ari kuri uwo mwanya.

Abadepite bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs Truss aturukamo bamusabye kwegura nyuma y’uko benshi mu baminisitiri bagize Guverinoma ye bari bamaze iminsi begura, kubera kutumvikana kuri gahunda z’ubukungu.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Truss yatowe nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, asimbura Boris Johnson wari umaze iminsi yeguye.

Mu mpera za Nzeri nibwo Truss na Guverinoma ye batangaje imigabo n’imigambi mishya igamije kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri iyo migambi bavuze ko bagiye kugabanya imisoro ariko bongera inguzanyo kugira ngo abashoramari babone amafaranga yo gukoresha. Byateye benshi impungenge ko bizakomeza gutuma ibiciro ku masoko byiyongera, ikintu Banki y’u Bwongereza yari imaze iminsi irwana nacyo.

Mu minsi Truss amaze ku butegetsi Amapawundi (Pound) agaciro kayo karamanutse ugereranyije n’idolari. Byateje ibibazo birimo kuzamuka kw’inyungu ku nguzanyo, ibigo by’ubwishingizi bimwe habura gato ngo bihombe.

Guverinoma ya Truss yabuze umwanzuro itanga ku gusubiza ubukungu ku murongo, ndetse bamwe mu bayigize batangira gusubiranamo bitana ba mwana.

Truss ni we Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza umaze igihe gito ku buyobozi, dore ko yari amaze ibyumweru bitandatu gusa.

Ni ihurizo ku ishyaka ry’aba-Conservateurs ku kongera kwishakamo Minisitiri w’Intebe mushya, uzaba ubaye uwa gatatu uyoboye u Bwongereza mu gihe cy’umwaka umwe.

Truss yatangaje ko mu cyumweru kimwe hazatoranywa umusimbura. Mu bahabwa amahirwe harimo Rishi Sunak wari watsinzwe na Truss mu kwezi gushize. Mu bandi bahabwa amahirwe harimo Penny Mordaunt uyobora abadepite na Jeremy Hunt wari Minisitiri w’Imari mushya.

Hari bamwe mu badepite bagaragaje ko Boris Johnson akwiriye kugaruka mu buyobozi kuko kumuvanaho bifatwa nk’ikosa, dore ko ari umwe mu batangije inkundura yo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ariko akagenda ntaho arageza mu gushyiraho uburyo bushya bw’imibanire n’imikoranire y’igihugu cye n’uwo muryango.

Liz Truss yagiye ku butegetsi afite inshingano zo kugabanya imisoro no kuzamura ubukungu bw’u Bwongereza, icyakora yagaragaje ko yasanze bidashoboka akurikije imirongo migari yari yashyizeho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *