Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya yatangaje ko intambara iri kubera muri Ukraine ishobora guhindukamo iya gatatu y’Isi yose

Sergei Lavrov  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, yatangaje ko intambara iri kubera muri Ukraine ishobora guhindukamo iya gatatu y’Isi yose kubera imyitwarire y’amahanga.

Uyu mu Minisitiri yaburiye amahanga ko ibyago by’uko habaho intambara ya gatatu y’Isi yose ari byinshi, kandi ko bigaragarira amaso bityo abantu badakwiriye “kubikerensa”.Yanagaragaje kandi ko u Burayi na Amerika ko ari byo biri gutiza umurindi intambara yo muri Ukraine.

Nubwo bimeze bityo, Lavrov yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza kugirana ibiganiro na Ukraine bigamije gushakira umuti ikibazo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere yahuje  imbaraga n’ibindi bihugu bisaga 40 mu gushaka uko byakemura ikibazo cy’intambara ya Ukraine nubwo ibiganiro byiki kibazo bigenda bigaragara ko nta musarur ufatika bitanga,iki akaba ari ikimenyetso kigaragaza ko iyi ntambara ishobora gufata indi ntera ikaba yavamo intambara ya gatatu y’isi yose.

Russia's Lavrov visits India amid US criticism, flurry of Western diplomacy  over New Delhi's Ukraine stance | South China Morning Post

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *