Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yihanganishije umuryango waburiye abana batatu mu mpanuka

Prof Bayisenge Jeannette Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yihanganishije umuryango wa Sikubwabo wapfushije abana batatu umunsi umwe baguye mu mpanuka y’imodoka.

Yifashije imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urukuta rwa Twitter yifatanyije n’ababuriye ababo muri iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira ku Kinamba.

Minisitiri Bayisenge yatangaje ko ari agahinda gakomeye kuburana abana batatu icyarimwe.

Yagize ati “Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana batatu icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu. Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane.”

Iyi mpanuka yaturutse kuri Howo yabuze feri iri kumanuka ku muhanda wa Yamaha-Kinamba, irenga umuhanda wo hejuru igwa muwo hasi ku kiraro cyo ku Kinamba.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyo mpanuka yaguyemo abantu batandatu. Amakuru avuga ko abana ba Sikubwabo bahitanywe n’iyo mpanuka, bari bari gutambuka ku muhanda wo hasi ahategerwa imodoka zitwara abagenzi, iyo kamyo ikahabasanga ikabahitana.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *