Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianey yahishuye ko nubwo akazi k’inzego z’ibanze ari keza ariko atari aho baza gushakira amaronko

Mu gihe mu Rwanda hari kwitegurwa amatora y’ibanze ateganyijwe muri uku kwezi ku itariki ya 23 , Ministiri w’ubutegetse bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianey yongeye kwibutsa abayobozi bariho ndetse n’abazatorwa inshingano zabo , aho yavuze ko gukorera igihugu Atari imikino.

 Amatora y’Inzego z’ibanze mu Rwanda aritegurwa guhera tariki 23 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC iributsa ko abayozozi bo mu Nzego z’ibanze bazatorwa bafite akazi katoroshye, ko gukorera Igihugu, guha serivisi abaturage, kuba muri izo nzego bikaba bisaba ubwitange.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abazatorwa mu Nzego z’ibanze basaga 240 000 ndetse ko gukoramo ari akazi keza ariko n’inshingano bafite ari nyinshi ariko iy’igenzi ari ugukorera Igihugu.

Yagize ati: “Ku bayobozi b’Inzego z’ibanze n’abateganya kuziyamamaza bumve ko ari akazi keza, ni akazi ko gukorera igihugu, si akazi umuntu ajyamo yirukankira umushakara, ni akazi umuntu ajyamo yumva afite inyota yo kuyobora no gufasha abaturage kugera mu mpinduka nziza iganisha ku iterambere Igihugu cyifuza, gukorera abaturage, ni cyo gikwiye kuba kiza imbere kurenza ibindi.”

Yakomeje avuga ko mu gukorera abaturage abayobozi bo mu Nzego z’ibanze bakorana ubwitange.

Ati: “Ni akazi gakorwa amasaha 24 kuri 24, ni akazi gakorwa iminsi 7 kuri 7, ni akazi gakorwa iminsi 365 kuri 365 y’umwaka. Ni akazi gasaba ubwitange budasanzwe. Inzego z’umutekano zisanzwe zizwi ingabo, Polisi kugira ngo akazi kabo kagende neza ni uko abayobozi b’Inzego z’ibanze baba bakoze neza mu Midugudu uko bapanga amarondo, irondo ry’abaturage, iry’umwuga uko baraye uko baramutse ni ikintu cy’ibanze Inzego zibanze zikora.”

Mu Nzego z’ibanze hari akazi si aho gukina

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu Nzego z’ibanze hariyo akazi kadasanzwe atari ahantu ho gukina, inshingano ni nyinshi kuko ariho hatangirwa serivisi zitandukanye abaturage bakenera harimo guha serivisi abaturage mu buzima bunyuranye, ari ujya muri banki, ushaka akazi, icyemezo cy’amavuko, ibyangombwa n’ibindi bitangwa n’inzego z’ibanze ibyo byose bibarizwa mu nzego

Ikindi ni ugukemura ibibazo by’abaturage bishobora kuvuka hagati yabo ubwabo, hagati yabo n’izindi nzego bakorana nazo, ibikorwa by’imishinga ikorwa na Leta cyangwa abikorera, mu bucuruzi, mu buhinzi mu bworozi.

Inzego z’ibanze zishinzwe ubukangurambaga bwigisha uko abaturage bagomba gushyira mu bikorwa ingamba Leta yabateganyirije bakabigiramo uruhare bikazamuka kugera ku rwego rw’Igihugu bigateganywa mu ngengo y’Imari.

Inzego z’ibanze zifasha Minisiteri zose kugera ku baturage. Minisiteri y’Ubuhinzi iyo ishaka kujya kureba bikorwa by’ubuhinzi inyura ku Nzego z’ibanze, gutangira igihembwe cy’Ihinga, MINEDUC amashuri ari hariya abana bagomba kujya ku mashuri kuyageraho yifashisha Inzego z’ibanze, ubwisungane mu kwivuza, ibyo byose binyura mu nzego z’ibanze n’ibindi.

Abatekereza kujya mu Nzego z’ibanze bumve neza ko ari izo nshingano ziba zibategereje cyane cyane bakanazirikana kuzana ubutabera, bakarwanya akarengane, byose biteranyije ahubwo batume abaturage bagira morali bahuriye mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda bagasangira ibitekerezo, ku Mudugudu, ku murenge ku Karere, abantu bagakina, bakidagadura bagakorana n’amadini n’amatorero.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko Abanyarwanda bitabira amatora ayo ari yo yose kandi bafite umurava mu gukorera igihugu cyabo mu buryo bwa rusange, kandi hari ubufatanye hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Abanyarwanda b’ingeri zose kandi bizakorwa hirindwa icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: ”Umwihariko ni ugutoresha mu gihe cy’icyorezo tugomba gutora mu buryo amatora ataba imbarutso yo gukwirakwiza icyorezo mu banyarwanda, kutiyamamaza abantu bagenda bakora inama hirya no hino kohereza kandidatire, icyo gihe abemerewe kwiyamamaza bakoresha imbuga zisanzwe, iyo amatora aje twibutsa Abanywarwanda kwibuka ko ari Abanyarwanda, ko ari bo bayobora igihugu cyabo bagitorera abayobozi beza bishoboka, turabasaba rero kugira amatora ayabo bakayitabira.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *