Miss Ingabire ugiye guhagararira u Rwanda yahawe impanuro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko  Bamporiki Edouard, yahaye impanuro Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 Ingabire Grace ugiye guhagararira u Rwanda mu  irushanwa rya Miss World 2021 rizabera i Puerto Rico, anamushyikiriza ibendera ry’Igihugu.

Ni umuhango wabereye  kuri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko uyu munsi ku wa 18 Ugushyingo 2021.

Yamusabye gutwara u Rwanda nk’umurage wa Gihanga. Ati: “ Gihanga waduhanuye ko ugiye mu mahanga aho ageze ahagira u Rwanda kandi akarutarama, hanyuma yarutarama bigatuma rugira imbuto n’amaboko ruvanye aho”.

Bamporiki kandi yakomeje asaba Miss Ingabire guseruka nk’uwatojwe n’Intore, kujyana u Rwanda ku mutima, kuzimana u Rwanda arushakira umutsindo no kuzahatanira gutsinda.

Yagize ati: “Mwari w’u Rwanda Ingabire, Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, mwari w’umuco, ubwenge n’ubwiza nk’uko wabitorewe u Rwanda ruguhaye umugisha kandi rwandiye aho utumwe. Cyo seruka kandi uzaseruke nk’uwatojwe n’Intore nk’uko wema umu, uzeme n’aho ugiye umwo. Gwiza ibigwi !”

Miss Ingabire Grace yashimiye Umunyamabanga wa Leta wamwakiriye akamuha impanuro zizamufasha mu butumwa yoherejwemo n’Igihugu. Yanasabye Abanyarwanda kuzamushyigikira mu byiciro byose by’irushanwa.

Yagize ati: “ Uyu muhango wo kwakira Ibendera ry’Igihugu wongeye kunyereka ko nshyigikiwe kandi ntagiye njyenyine ahubwo njyanye n’Igihugu kandi kinshyigikiye”.

Biteganyijwe ko Miss Ingabire Grace azerekeza Puerto Rico   ejo ku wa 19 Ugushyingo 2021. Iri rushanwa rya Miss World rigiye ku nshuro ya 70, riteganyijwe ku wa 16 Ukuboza 2021.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko Bamporiki Edouard ashyikiriza Miss Ingabire ibendera ry’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *