Miss Josiane yabenzwe nuwari fiance we amusimbuza urukundo rwa mbere (AMAFOTO)

Muri Kanama 2020 nibwo Tuyishimire Christian yashinze ivi hasi yambika impeta ya fiançailles Nyimpanga wakunzwe kurusha abandi wa 2019 (Miss Popularity 2019), Mwiseneza Josiane.

Kuva icyo gihe benshi bagiye bibaza igihe ubukwe bwabo buzabera, ariko barategereza baraheba.

Mu minsi ishize, Josiane yagaragaye mu ikanzu y’ubukwe benshi bakeka ko yakoze ubukwe, ariko yaje kubwira ISIMBI ko ari filime yarimo akina, ni nabwo yavuze ko na fiance we bameze neza nta kibazo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Christian yagaragaje ko ari mu rukundo n’inkumi bamenyanye 2017 ariko bakundana 2018, yayishimiraga kwihanga yagize.

Mu magambo ye Christian yagize ati “Kuva mu 2018! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y’urukundo rwa nyarwo.”

Urukundo rwa Josiane na Christian, batandukanye nyuma y’uko bari bahuye bahujwe n’akazi aho Christian yashakaga ko Josiane amufasha kumenyekanisha ibikorwa bye, byaje kuvamo urukundo.

Ndacyari ingaragu- Christian avuga kuri Miss Josia - Inyarwanda.com

Mwiseneza Josiane mu ikanzu y'abageni, igizwe n'amabara y'ikipe ya Rayon Sports, abantu benshi bamwifurije ubukwe bwiza, aryumaho yanga kugira uwo asubiza(Amafoto) | IBYAMAMARE.com

Annah na Christian urukundo rwabo rwatangiye 2018

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *