Miss Mutesi Jolly yahawe inshingano zo gutegura Miss East Africa,Rena Callist arahagarikwa kubera ubunyangamugayo buke

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda wa 2016  yatangaje ko ari we wahawe gukomeza gutegura
irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa nyuma y’uko umushoramari Rena Callist bafatanyaga agaragaje
“ubunyangamugayo buke.”

Mutesi Jolly asanzwe ari Visi- Perezida w’iri rushanwa riheruka kuba mu Ukuboza 2021 muri Tanzania.

Amakuru ahari nuko  Mutesi Jolly afite imigabane ingana na 49% mu irushanwa rya Miss East Africa naho Rena Callist bari basanzwe bafatanya akagira imigabane ingana na 51%.

Mu gihugu cya Tanzania amategeko ateganya ko umunyagihugu agira imigabane yisumbuyeho igihe agiye gukora ubushabitsi afatanyije n’undi utari umwenegihugu.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo Miss Mutesi Jolly yasinye amasezerano yogukorana na Rena Callist ndetse Jolly agirwa Visi Perezida wiri rushanwa.

Gusa kuva iyi mikorere yatangira ntibyagenze neza kuko Rena Callist bafatanyije kuyobora iri rushanwa atabaye inyangamugayo nkuko Jolly yagiye abigaragaza.

Ubunyangamugayo buke bwa Rena Callist bwaje kugaragara ubwo Shanitah yegukanaga ikamba rya Miss East Africa ariko ibihembo yemerewe biza kurangira ntabyo abonye aho kugeza ubu hari kwitabazwa inkiko.

Muesi Jolly yavuze ko kujya mu nkiko atari icyemezo bafashe bonyine, kuko banabigiriwemo inama n’abayobozi batandukanye, yaba abo mu Rwanda no muri Tanzania.

Uyu mukobwa yavuze ko bitewe n’ukuntu Rena Callist yatakarijwe icyizere, atemerewe kongera gutegura irushanwa rya Miss East Africa. Aho kuri ubu yamaze kwambukwa ububasha, buhabwa Miss Jolly.

Ati “Kuko nk’ubu ngubu nta n’ubwo ashobora kongera gutegura. Irushanwa ninjya no kuritegura nzaritegurana n’undimuntu kuko nta bunyangamugayo afite. ubuyobozi mu gihugu cyabo ubwabo baramuhagaritse ntabwo ashobora kongera gufatanya nanjye.”

‘Rena Events’ niyo yari ifite uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa ‘kandi nyirayo ni nawe wagombaga gutanga imodoka’ niyo mpamvu ariwe uzaregwa mu nkiko.

Ubwo Umunyana Shanitah yatwaraga ikamba rya Miss East Africa

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *