Miss Rwanda 2022 yatangiranye impinduka zikomeye; menya gahunda yose y’irushanwa

Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye gutangira ku nshuro ya 11 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahagiye gushakishwa umukobwa uzambikwa ikamba asimbuye Miss Ingabire Grace ufite irya 2021.

Miss Rwanda 2022 izaba ari umwihariko kuko yinjiranye abaterankunga bashya barimo ikinyobwa cya PRIMUS cyengwa n’Uruganda rwa BRALIRWA ndetse n’Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Bet.

Uko imyaka yigira imbere umunsi ku wundi ni ko abashoramari babona Miss Rwanda nk’irushanwa ryo gushoramo amafaranga, ibi bikagaragazwa n’uburyo nta mwaka w’ubusa ritunguka abaterankunga bashya.

Aba baterankunga bavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, ubwo hatangazwaga itangira rya Miss Rwanda 2022.

Ni abaterankunga binjiye muri Miss Rwanda basanga Banki ya Kigali, Hyundai na Kaminuza ya Kigali, Africa Improved Foods, Bella Flowers, Volcano, Hyundai, RBA n’abandi.

ku bijyanye n’ibihembo umukobwa uzegukana ikamba byatangajwe ko azahabwa Hyundai Venue igura hagati y’ibihumbi 18$ na 22$; mu mafaranga y’u Rwanda ni hejuru ya miliyoni 18 Frw na 22 Frw.

Iyi modoka itandukanye n’iyo batanze mu 2021, kuko Ingabire Grace wegukanye ikamba we yahawe Hyundai Creta.

Umuvugizi wa Miss Rwanda, Nimwiza Meghan, ni we wasobanuye imiterere y’iri rushanwa muri uyu mwaka, akangurira abakobwa bahatanira ikamba gutangira kwiyandikisha.

Ijonjora ry’ibanze rizahera mu Majyaruguru tariki 29 Mutarama 2022, rikomereze i Burengerazuba tariki 30 Mutarama 2022.

Tariki 5 Gashyantare 2022 hazaba hatahiwe Intara y’Amajyepfo, tariki 6 Gashyantare 2022 ni Iburasirazuba mbere yo gusoreza i Kigali tariki 12 Gashyantare 2022.

Ijonjora (Pre-Selection) riteganyijwe tariki 26 Gashyantare 2022 bukeye bwaho hahite hatangira umwiherero mu gihe tariki 19 Werurwe 2022 ari bwo hazamenyekana uwegukanye ikamba.

Byatangajwe ko Miss Rwanda nk’ibisanzwe azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

Impinduka zavuzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ni uko buri mukobwa uzabasha kugera muri Pre-selection azahabwa amafaranga ku majwi azaba yamutoye, icyakora ijanisha azahabwa ryo ntabwo ryagarutsweho.

Mu zindi mpinduka zavuzweho ni ibihembo, aho ibihabwa abakobwa begukana amakamba byongeye kuzamuka, buri wese akazajya ahabwa 2.400.000 Frw naho Nyampinga w’Umuco n’Umurage we akazahembwa na PRIMUS miliyoni 5 Frw.

Muri Miss Rwanda 2022, umukobwa uzegukana ikamba ry’ufite umushinga mwiza azajya ahembwa ibihumbi 500 Frw ku kwezi, hanyuma afashwe no kuwushyira mu bikorwa.

Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 11 kuva ryasubukurwa mu 2009 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 azaba asimbuye Ingabire Grace waryegukanye mu 2021 akaba ari muri Puerto Rico aho ahagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya Miss World.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *