MissRwanda2022: Nimero na Amafoto z’abakobwa 70 batangiye guhatana mu matora

Abakobwa  70 binjiye mu cyiciro cy’amatora mu irushanwa
rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022 ni bwo aba bakobwa batangiye gutorwa, aho babiri
(2) bazahiga abandi mu matora bazahita babona amahirwe yo kujya muri 20 bazajya mu
mwiherero wa Miss Rwanda 2022.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Nimwiza Meghan aherutse kubwira INYARWANDA
ko uko irushanwa rikomeza gutera imbere ari na ko bagenda bakora impinduka mu rwego rwo
kujyanisha n’ibyifuzo by’abakurikira iri rushanwa no guteza imbere abakobwa.
Avuga ko kuri iyi nshuro, amafaranga azinjizwa na buri mukobwa binyuze mu matora, azahabwa
20% by’amafaranga yinjije.

Ati “Kuri buri cyiciro umukobwa azageraho kuva muri ‘Pre-Selection’ kugeza mu bihe bindi
bazaba batora kuri ‘finale’ no muri Boot Camp hose, umukobwa azagenda abona 20%
by’amafaranga y’abamutoye.”

Kuri iyi nshuro amatora ari kubera kuri internet ndetse umuntu azajya akanda *554*33* Code#
abashe gutora umukobwa ashaka akoresheje Mobile Money na Airtel Money. Ni mu gihe abatuye
hanze batora bifashishije uburyo bwa Online.

REBA ABAKOBWA BAHATANYE  MURI MISS RWANDA 2022

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *