Mozambique: Abaturage batangiye gusubira mu buzima busanzwe kubera ingabo z’u Rwanda

Ibimenyetso nibyinshi byakwerekako  ko ubuzima mu Ntara ya Cabo Delgado bwatangiye kugaruka ugereranyije n’uko mu minsi ishize bwari bumeze. Nko mu ntangiriro z’umwaka ushize, nta muntu washoboraga kugenda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri Palma, ku muhanda abacuruzi batangiye kwisuganya, batandika amavuta, ifu n’ibindi byo kurya. Ku rundi ruhande, abakora uburobyi hafi aho na bo ibikorwa barabirimbanyije nta nkomyi ndetse hasigaye hari n’imodoka nke zitwara abantu hirya no hino mu buryo bwa rusange.

Ibi byose ni umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahurijemo imbaraga mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah.

Mocimboa da Praia yari icyicaro gikuru cy’izi nyeshyamba, yabohowe ku wa 8 Kanama 2021.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yasobanuye ko abaturage bo mu gace ka Mocimboa da Praia muri Mozambique bafite icyizere ko umutekano wagarutse ku buryo mu gihe kiri imbere basubira mu byabo nta nkomyi.

Ati “Ejo bundi twacuye impunzi 1500 bari mu nkambi twasuye…Bafite icyizere ko twagaruye umutekano muri ako gace.Umutekano urahari,abaturage bizeye umutekano twabahaye.Biragaragara kuko bagiye bataha mu mago yabo,akazi karatangiye.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *