Mozambique:Mariano Nhongo wahoze ayobora umutwe w’inyeshyamba yishwe

Mariano Nhongo wahoze ayoboye ishami ry’ingabo z’umutwe wa Renamo umaze igihe utavuga rumwe na Leta yamaze kwicwa nkuko bitangazwa n’Ingabo za Leta ya Mozambique.

uyu mugabo wari umuaze iminsi arwanya ubutegetsi yiciwe mu ishyamba ryo mu ntara ya Sofala iri rwagati mu gihugu.Mariano Nhongo yicanywe n’abandi bantu babiri b’ibyegera bye.

Abarwanyi bayobowe na Nhongo bahunze mu gihugu hagati nyuma yo kwanga kuva mu gisirikare mu masezerano y’amahoro guverinoma ya Mozambike yasinyanye na Renamo yo kwambura intwaro ingabo zayo ndetse n’abayoboke bayo bakinjira mu gisirikare cy’igihugu. Nhongo kuva mu mwaka wa 2019 yasabye ko guverinoma yakongera kugirana imishyikirano na leta, kandi Leta yashinje umutwe we kuba ari we wagabye ibitero byinshi ku modoka rwagati mu gihugu.

Moçambique: Polícia anuncia morte de Mariano Nhongo

ABATIDO MARIANO NHONGO LÍDER DA JUNTA MILITAR DA RENAMO - Última Hora -  Jornal Visão

Just in: Attack on Renamo 'Military Junta' base in Central Mozambique –  Nhongo | Club of Mozambique

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *