MTN Mobile Money yasobanuye impamvu Aba-agents batinze kwishyurwa

Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame yasobanuye ko aba-agents batinze kubona amafaranga yabo, ari abagerageje gukora ibikorwa bya ‘forode’ bashaka kujijisha iyi sosiyete.

Hashize iminsi aba-agents ba MTN bagaragaza ko batishimiye uburyo iyi sosiyete yatinze kubaha amafaranga y’inyungu ku yo bacuruje, bagomba guhabwa buri mpera z’ukwezi none hakaba hashize amezi ane.

Iyo umu-agent atanze serivisi za Mobile Money ku mafaranga yacuruje hari ayo iyi sosiyete imuha nk’igihembo angana na 0.7%. Uko atanze serivisi ahita yiyandika akazayahabwa nyuma y’ukwezi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 19 Mutarama 2021, Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yasobanuye ko iyi sosiyete yahuye n’aba-agents bakoze uburiganya ku buryo amafaranga bayohereza kuri konti zabo zisanzwe MTN ntibone ayo igenewe.

Ati “Hari amafaranga duha aba-agents angana na 0.7% ariko na bo ntabwo bicaye, baba batekereza ukuntu ayo mafaranga bayabona vuba bakoresheje ubundi buryo.”

“Niba uri umukiliya ugiye kubitsa amafaranga umu-agent akwaka ayo kubikuza akayafata akayohereza kuri banki bigatuma atatugeraho.”

Yakomeje avuga ko aba-agents begerewe bakaganirizwa ndetse bagahabwa amafaranga yabo, ubu icyo bashyize imbere kikaba ari ubukangurambaga bwo kubereka ko ibyo bakora ari icyaha bishobora kubashyira mu kaga.

Ati “Twarabegereye tubasobanurira aho ikibazo kiri, dusubira inyuma tureba neza amafaranga bagombaga kurihwa na bo baraza barabisobanura, ubu bamaze kwishurwa.”

Ku ruhande rw’aba-agents hari abavuga ko basuzumiwe ikibazo basubizwa amafaranga yabo abandi bo bakavuga ko batarayahabwa kandi batigeze basobanurirwa ikibazo cyabayeho.

Mbarushimana Emmanuel yavuze ko MTN yamugaragarije amwe mu makosa yari yakoze ndetse ahabwa amafaranga yari aberewemo.

Ati “Baratwegereye batwereka ko hari amafaranga twagiye twohereza kuri konti n’izindi nimero zitari izo dukoresha, njye numva nta kosa ririmo baranyigishije banampa ayo nari nkwiriye.”

Nyirashimwe Joselyne we yavuze ko yahagarikiwe amafaranga ariko atigeze asobanurirwa impamvu kandi n’iyo ayabajije adahabwa igisubizo gihamye ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Kuva mu 2010 MTN Mobile Money yatangira kugeza ubu ifite abakiliya barenga miliyoni enye bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu buryo buhoraho.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *