Mu Bitaro bya Kanombe yabyaye abana batanu bane muribo barapfa.

Tariki ya 20 kanama 2021 umubyeyi witwa Mariamu yabyariye mu bitaro bikuru bya gisirikare Kanombe,aho yabyaye abana batanu harimo 3 babakobwa na 2 babahungu,kubwamahirwe make bane muri bo baza gupfa.

Uyu mubyeyi Mariamu akomoka mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Umurwaza w’uyu mubyeyi yatangaje ko aba bana bavutse igihe kitageze kuko bari bagize amezi atunu.

yagize ati”yibarutse abana batanu, bane muribo bahise bapfa,nundi usigaye, ari muri couveuse ,umubyeyi wabo we amaze neza,gusa bakeneye ubufasha bwo gushyingura aba bana kuko umuryango wabo utishoboye,aho nuyu mubyeyi amaze iminsi mu bitaro I kanombe, amafaranga akaba yarabashizeho.”

Uyu mubyeyi aracyari mu Bitaro we n’umwana usigaye akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Mariamu akaba asanzwe akora muri salon de coiffure i Kanombe.

src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *