Mu Budage:Ntibisanzwe,mu mupira wa maguru ikipe imwe yakinnye yambaye ubusa,indi yambaye

Tariki ya 4 Nzeri 2021,mu gihugu cyu Budage, habereye umukino  w’amateka w’umupira w’amaguru ,aho ikipe imwe yari yambaye ubusa buriburi,indi yo kurundi ruhande ikaba yari yambaye.

Mu Mujyi wa Duisburg niho habereye uyu mukino witabirwa n’abafana 300. Intego ni ukwamagana uburyo umupira w’amaguru wahinduwe ubucuruzi, by’umwihariko kuba Igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha kizabera muri Qatar.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko abakinnye uwo mukino bifuza ko ikipe y’umupira w’amaguru mu Budage yakwivana mu Gikombe cy’Isi ntizajye gukinira muri Qatar.

Ikindi nuko ngo uyu mukino w’abantu bambaye ubusa wari ugamije kwamagana umukinnyi uzwi nka Ficken mu Budage, wareze Gerrit Starczewski kuko hari filime mbarankuru yamugaragarijemo nimero y’indangamuntu ye.

Abagore n’abagabo bavanze nibo bakinnye uyu mukino,nimero zari zandikishije irangi ku migongo yabo. Ikintu cyonyine babaga bambaye ni inkweto n’amasogisi.

Gerrit Starczewski niwe wateguye uyu mukino akaba asanzwe amenyerewe mu gutunganya filime, akaba n’umunyabugeni.

Read Meanwhile In… Online

NakedFussball Laenderspiel DDR BRD DDR BRD Team waehrend der Aktion von Filmregisseur Gerrit Starczew

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *