Mu Buhinde hakozwe urukingo rwa COVID-19 rudatangirwa mu rushinge

Cadila Healthcare ni ikigo cyabahinde gikomeye kizobereye mubijyanaye no gukora imiti ,cyikaba cyatangaje urukingo rushya rwitwa  ZayCoV-D rukaba rukora nka ADN, kandi rukaba rushobora kurinda umuntu warufashe kugero cya 66.6%,kandi rukaba rutangwa hatifashishijwe urushinge nkuko bisanzwe kuzindi nkingo.

Uru rukingo rwa ZayCoV-D rukaba rutangwa inshuro eshatu(dose 3) kugirango umuntu abe akingiwe byuzuye ka runakoreshwa no ku bana b’imyaka 12 ntirubagireho ingaruka.

Ku bantu ibihumbi 28 bakoreweho igeregezwa ,basanze rukora neza ndetse ngo rufite n’ubushobozi bwo guhangana na cornovirus shyashya ya Delta,ubu bwoko bushya bukaba bwandura cyane ugereranije nubundi bwagiye buza bitewe no kwihinduranya kwa Virus.

Impuguke mu by’ubuzima zitangaza ko iki cyaba ari igisubizo kuko byakwihutisha ikingira mugihe ururukingo rwaba rukora neza.

Prof Shahid Jameel, yagize ati “Nishimiye cyane uru rukingo kuko rutanga icyizere cyinshi. Niba rukora, ahazaza h’ikingira hararushaho koroha.”

Uburyo uru rukingo rutangwamo hakoresha uburyo buzwi nka “injecteur sans aiguille”.

Abakoze uru rukingo basobanuye ko ruhendutse kandi rukaba rubikwa mu bushyuhe buri hagati ya dogere Celsius -2 na 8.Rushobora kandi kumara nibura amezi atatu ahari dogere Celsius 25.

Igeragezwa rimaze kugaragaza ko ruzakora neza , hari kurebwa uko narwo rwazajya rutangwaho kuri dose ebyiri gusa umuntu akaba akingiwe byuzuye.

Amakuru akaba atangaza ko uru rukingo ruzatangira gukoreshwa muri Nzeri 2021

Uru rukaba ari urukingo rwa gatanu, nyuma ya Covishield, Covaxin, Sputnik V na Moderna zemewe  gukoreshwa mu Buhinde.

Cadila Healthcare Ltd - WikiIkigo cy’Abahinde gikora imiti, Cadila Healthcare cyatangaje urukingo rushya rwa COVID-19 rukora nka ADN

src:www.thehindu.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *