Mu buryo bworoshye APR FC yatsinze Amagaju isoza imikino ibanza iyoboye shampiyona

APR FC yatsinze Amagaju ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona isoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 33.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye.

APR FC yagiye gukina uyu mukino iheruka gutsinda gorilla ibitego 4-1, mugihe Amagaju yatsizwe na Sunrise FC ibitego 2-1.

Ku munota 17′ APR FC yafunguye amazamu ku mupira mwiza Ishimwe Christian yahinduye mu rubuga rw’amahina ashaka Victor Mbaoma, Dushimimana Janvier aritsinda.

APR FC yarushaga cyane Amagaju muri iyi minota yabonye igitego cya kabiri ku munota 25’cyatsizwe na rutahizamu Victor Mbaoma watsindaga igitego cya 11 muri Shampiyona ku mupira wahinduwe na Apam Bemol mu rubuga rw’amahina ahita ashyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 38′ Amagaju yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cyo kwishyura ku mupira muremure Dusabimana Christian yateye ashaka gutungura Ndzila, ku bw’amahirwe make uyu munyezamu awukoraho ujya muri koruneri itagize icyo itanga kuko Ndizeye yawukinishijwe umutwe ukajya hanze.

Ku munota wa 44′ APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsizwe na Victor Mbaoma ku isoka umunyezamu Ndikuriyo Patient yakoze ryo kuruka umupira yari atewe, usanga Mbaoma umucenze, awuboneza mu nshundura yuzaza igitego cya 12 atsinze muri Shampiyona ya 2023-2024.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri Amagaju yatangiye asatira izamu rya APR FC maze ku munota wa 51′ Amagaju yabonye Igitego cya mbere ku ikosa ryakozwe na Apam rigahanwa na Masudi, Bamyugariro ba APR FC bananirwa gukiza izamu, Niyonkuru Claude ahita atsinda igitego.

Ku munota wa 67′ Ndikuriyo atabaye Amagaju FC ku mupira mwiza Nshimirimana Ismael Pitchou yateye imbere ashaka Mbaoma wawurenge Umunyezamu Ndikuriyo Patient arawufata.

Ku munota wa 88 ‘APR FC yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira Ishimwe Christian yahinduye, umunyezamu Ndikuriyo awutanga Mbaoma washaka igitego cye cya gatatu mu mukino.

Amagaju yagerageze gushaka igitego cya kabiri mu minota itatu yiyongera yashyizeho ariko ba myugariro ba APR FC bihagaraho.

Umukino warangiye APR FC itsinze Amagaju ibitego 3-1 isoza imikino ibanza iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 33, nta mukino n’umwe itsizwe mugihe Amagaju yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 17.

Indi mikino iteganyijwe ku wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023

Mukura VS izakira Gorilla saa cyenda kuri stade Mpuzamahanga ya Huye

Police FC izakira Musanze saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium

Bugesera FC izakira Etoile de l’Est saa cyenda kuri stade ya Bugesera

Muhazi United izakira AS Kigali saa cyenda kuri stade ya Ngoma

Marines izakira Sunrise FC saa cyenda kuri Sitade Umuganda

Rayon Sports izakira Kiyovu Sports saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium

Ku wa Gatatu tariki 13 ukuboza 2023

Etincelles izakira Gasogi United saa cyenda Kuri stade umuganda

Image

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *