Mu Bwongereza bemeye Icyemezo cy’uwakingiwe inkingo 2 mu Rwanda

Guhera ku wa Mbere taliki ya 1 Ugushyingo 2021, ahagana saa kumi za mu gitondo, u Rwanda ruzaba rwongewe ku rutonde rw’ibihugu bitanga servisi zo gukingira zemewe mu Bwongereza aho uwahawe doze zombi z’urukingo rwa COVID-19 bazajya bemererwa gutembera muri icyo gihugu badasabwe kubanza kwishyira mu kato k’iminsi 10, kwisuzumisha inshuro eshatu n’ibindi, igihe igipimo cya mbere kigaragaje ko ari bazima.

Ibyo bivuze ko uwahawe icyemezo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ko yakingiwe byuzuye azaba yemerewe kukigaragariza inzego zibishinzwe mu Bwongereza bityo ntabarwe nk’utarakingiwe nk’uko byari bimeze.

Ufatwa nk’uwakingiwe byuzuye mu Bwongereza ni uwahawe doze ya kabiri mbere y’iminsi 14 afashe urugendo rwerekeza muri icyo Gihugu. Akigera mu Bwongereza usabwa kwipimisha COVID-19 inshuro imwe, no kuzuza inyandiko itanga uburenganzira bwo kumukurikirana (passenger locator form).

Abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko batarakingirwa bafatwa nk’abakingiwe, kimwe n’abahawe inkingo zikiri mu igeragezwa ariko barazifatiye muri Leta Zunzwe Ubumwe z’Amerika ndetse n’abatarabashije kwikingiza bitewe n’impamvu z’ubuzima zemejwe na muganga kandi ukaba uri umuturage w’u Bwongereza.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair, yavuze ko kuba icyemezo gitangwa na RBC cyemejwe ari amakuru meza ku bakora ingendo zerekeza muri icyo gihugu ahagarariye, yemeza ko bishimangira imbaraga n’ubwitange Leta y’u Rwanda yashyize mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, Leta y’u Bwongereza yashyizeho ingamba zikomeye ku binjira muri icyo gihugu baturutse mu mahanga.

Muri zo harimo kuba abagenzi bagomba kuba barakingiwe doze zombi z’icyorezo cya COVID-19 zemewe ari zo Oxford/AstraZeneca, Pfizer BioNTech, Moderna ndetse na rumwe rwa Johnson&Johnson. Ubwoko bw’izo nkingo bwakorewe mu yandi mashami y’inganda nka AstraZeneca Covishield, AstraZeneca Vaxzevria na Moderna Takeda na bwo buremewe ku babuhawe.

Abagenzi bavanze doze ebyiri z’inkingo za COVID-19 mu zemewe na bo bemerewe kujya mu Bwongereza badasabwe icyemezo cy’uko bipimishije mu minsi itatu mbere yo guhaguruka, kuba barishyuye ibindi bipimo bibiri bifatwa bageze mu Bwongereza, kuzuza inyandiko itanga uburenganzira bwo kubakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga, akato k’iminsi 10 n’andi mabwiriza.

Icyemezo cy’uwakingiwe COVID-19 gitangiwe mu Rwanda cyemewe nyuma y’aho Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yasubije u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu ababiturutsemo bashobora gukurirwaho inzitizi zo kujya i Burayi.

Rwanda - Covid-19: 'Ndishimye ko banteye urukingo' – umuganga w'i Kabgayi - BBC News Gahuza

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *