Mu gihugu cya Côte d’Ivoire hagaragaye Ebola

 Muri Côte d’Ivoire Inzego z’ubuzima zatangaje ko hari umuntu wgaragaweho n’icyorezo cya Ebola, nyuma y’imyaka 25 icyo cyorezo kitibasira icyo gihugu.

Pierre N’Gou Dimba Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cya Côte d’Ivoire,  yavuze ko uwo murwayi wabonetse ari umukobwa w’imyaka 18 wari uherutse mu gihugu cya  Guinea.Akimara kuboneka, yahise ajyanwa mu bitaro byihariye mu mujyi wa Abidjan kuvuruirwayo.

 OMS yatangaje ko uwo mukobwa yinjiye muri Côte d’Ivoire tariki 12 Kanama ari nabwo yahise afatwa ibizamini.

Hagati y’umwaka wa 2013 n’uwa 2016, abantu barenga 11,000 barapfuye muri Afurika y’uburengerazuba bazize icyorezo cya Ebola, cyatangiriye muri Guinea.

Ariko, mu guhangana n’icyi cyorezo cya Ebola hakozwe inkingo nyinshi, kuva icyo gihe zikaba zarakoreshejwe no muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo nyuma yuko Ebola naho ihagaragaye.

Ebola igera ku bantu iyo bagize aho bahurira bya hafi n’inyamaswa zayanduye, zirimo izo mu muryango w’inguge, uducurama n’impongo (antilopes) zo mu ishyamba.

Igakwirakwira mu bantu begeranye n’amaraso yanduye, amatembabuzi yo mu mubiri cyangwa mu buryo buziguye ikandurira mu kwegerana n’ahantu handuye.

Imihango yo gushyingura yitabirwa n’imbaga y’abantu, aho hari abantu basukura umurambo w’uwapfuye, ishobora kuba uburyo bukomeye bwo gukwirakwiza ubwandu bwa Ebola iyo igitangira kugaragara.

Src:www.afro.who.int

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *