Mu gihugu cy’Ubugande Umwana w’imyaka 10 yishe se arimo guhorera nyina

 Mu gihugu cya Uganda  Karere ka Rukungiri Police iri mu iperereza ku rufu rw’umugabo w’imyaka 33 bivugwa ko yishwe n’umuhungu we w’imyaka 10 nyuma y’amakimbirane yabanje kubera mu rugo hagati y’umugabo n’umugore we.
Uwishwe ni umugabo witwa Pius Tugumisirize, wari utuye mu Mudugudu wa Rwesero, ubarizwa muri Paruwasi ya Kikarara, mu Murenge wa Bwambara, ho mu Karere ka Rukungiri.
Umuvugizi wa Polisi wo mugace ka  Kigezi, Elly Maate yagize ati, “nyakwigendera yagiranye intonganya n’umugore we, Ruth Owakubariho w’imyaka 29 birangira akubise umugore we isuka mu mutwe ava amaraso menshi cyane, ‘‘Nyuma y’ibyo, Tugumisirize bivugwa ko yacitse akajya kwihisha, atazi ko umuhungu we w’imyaka 10 yafashe ya suka yakoresheje akubita umugore we akamukurikira,”
Amakuru agera kuri Daily Monitor dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu mwana yasanze se ahantu bivugwa ko yari yihishe, nawe akamukubita ya suka mu mutwe akamusiga arimo gupfa mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, itariki 25 Nyakanga.Atashye ageze mu rugo, uyu mwana yabwiye abo mu muryango we ibyo yari amaze gukorera se. aba bahise birukira aho Tugumisirize yari ari, baramufata bamujyana kwa muganga ku ivuriro rya Kikarara, ariko ashiramo umwuka akihagera.
Umuvugizi wa polisi avuga ko ibi byose byabaga mu gihe umugore wa nyakwigendera yari yagiye kurega umugabo we amushinja ihohotera ryo mu muryango, atazi ko umuhungu we yakurikiranye se akamukubita isuka arimo kumuhorera nyuma y’ibyo umugabo yari amaze kumukorera.
Polisi yageze ahabereye icyaha habaho no gukora ibizamini ku murambo, mu gihe uyu mugore nawe yatwawe ngo ajye guhatwa ibibazo, ariko uyu mwana w’umuhungu we yahise acika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *