Mu gihugu cy’Ubuholandi hagaragaye ubwoko bushya bwa gakoko gatera SIDA(HIV) buteye impungenge

Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje mu gihugu cy’ubuholandi havumbuwe ubwoko bushya bwa HIV itera SIDA, buteye impungenge kurusha ubwari busanzwe.

Impungenge zihari nuko ubu bwoko bushya bwavumbuwe mu Buholandi bwitwa VB, bufite ubushobozi bwo kwandura vuba bitandukanye n’uko ubundi bwoko bwari busanzwe, nk’uko byagaragajwe mu Kinyamakuru cya American Association for the Advancement of Science.Uretse kwandura no kwihinduranya, ubwoko bwa VB bufite ubushobozi bwo kongera umubare wa virus ziri mu mubiri w’umuntu inshuro zirenga eshatu, ari naho bamwe bahera bavuga ko ubu bwoko buteye impungenge.

Ikindi kibazo cyagaragajwe nubu bushakashatsi nuko  iyi Virus igabanya cyane abasirikare b’umubiri ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’uko bisanzwe, nabyo bikiyongera kuri izo mpungenge z’abashakashatsi.

Gusa ikirema agatima abashakashatsi bagaragaje kuri ubu bwoko nuko mu gihe umuntu ashobora gufata imiti hakiri kare, akanivuza neza muri rusange, ibi bishobora gutuma ubudahangarwa bw’umubiri busubira ku kigero gisanzwe nk’icy’abandi bantu bafata imiti neza.

The new HIV variant is more contagious but remains easily treatable.

Src:www.newscientist.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *