Mu gihugu cya baturanyi cya RD Congo hongeye kugaragara indwara ya Ebola

INRB Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku binyabuzimamuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyemeje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibizamini byakozwe muri laboratoire byakorewe i Goma tariki ya 7 na tariki ya 8 Ukwakira 2021 byemezwa na INRB ko umugabo n’umwana bagaragaje ibimenyetso byo kuva amaraso, kuruka no kubura umwuma tariki ya 14 Nzeri 2021 bageje kwa muganga barapfa.

Nyuma y’iminsi mikeya undi muntu mu muryango w’abapfuye nawe yagaragaje ibimenyetso nawe ahita apfa.Umuntu wa kane ni umwana w’amezi 29 w’umuturanyi wabo nawe wagaragaje ibimenyetso nawe arapfa.

Itsinda ry’abaganga ryahise ryoherezwa ku kigo nderabuzima cya Butsili gufata ibizami no kugenzura.Ubuyobozi bwa INRB ikaba ihera kuri ibyo bizami yemeza ko habonetse ubwandu bwa Ebola.

Jean Jacques Mbungani Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , yemeje ko itsinda ry’abaganga ryageze ahagaragaye ibimenyetso bya Ebola no kureba abahuye n’abagaragayeho icyorezo.Icyorezo cya Ebola muri 2018 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru cyahitanye abantu barenga 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *