Mu idini ya Islam mu mugi wa Kigali Gutora Adhan ku misigiti byahagaritswe.

Gutora Adhan bizwi mu idini ya Islam, uyu muhango ukaba uba ugamije  gushishikariza Aba-Islam kwitabira amasengesho ya mu gitondo, Police yatangaje ko uhagaritswe. Uyu muhamagaro ukoreshwa n’indangururamajwi mu rwego rwo kwibutsa n’Aba-Islam badaturiye imisigiti.

Tariki ya 14 Werurwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko hari Aba-Islam bazindukiye ku misigiti nk’uko bisanzwe bakahasanga Polisi n’abayobozi babo, ari nabwo babuzwaga gukoresha indangururamajwi.

Abantu benshi ku mbuga nkoranayambaga bakomeje kotsa igitutu Police bibaza impamvu ibi byakozwe dore ko atari n’ubwa mbere gifatwa kuko byigeze gukorwa mu Murenge wa Nyarugenge mu 2018.

Polisi yatangaje ko uyu muhamagaro uteza urusaku, bityo irawuhagarika, gusa ntibikuraho amasengesho ya mu gitondo.

Ku rukuta rwa  Twitter rwa Police banyujijeho itangazo , riragira riti “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *