Burera : Umupolisi yakubise umuturage aramukomeretsa bikomeye amuziza kurenga ku mabwiriza ya COVID19

Mu Karere ka Burera  mu Murenge wa Rugengabali akagari ka Rukandabyumya, umudugudu wa Nyansyo  haravugwa umugabo witwa Nyaminani Jean Bosco wakubiswe bikomeye n’inzego sishinzwe umutekano za Polisi  ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 ,uyu mugabo ubusanzwe akaba  ari umucuruzi w’inka.

Amakuru agera ku mu nyamakuru w’umuringa.net yabwiwe na nyirubwite  avuga ko uyu Nyaminani yaravuye mu Kagali ka Kilibata aho yaravuye kugura inka , ubwo yari ageze  mu isateri ya Rugengabali ho mu murenge wa Rugengabali mu kagali ka Rukandabyuma yahasanze aba police  bari bari gufata abarengeje amasaha yo gutaha, hari nka saa kumi nimwe n’igice.

Aba polisi bamuhagaritse arahagarara,  akiva kuri moto umupolice witwa HAKIZIMANA akaba ari nawe ukuriye Station ya polisi ya Rugengabali yamubajije   niba ashaka kwiruka, undi amusubiza ko atagiye kwiruka kuko yumvaga agiye gusobanura impamvu yamukereje, uwo mu polisi  HAKIZIMANA ahita amukubita umugeri ari kuri moto yitura  hasi. Mu gihe Nyaminani yabazaga impamvu akubiswe ntiyasobarirwa, ahubwo uwo mu polisi ahita amukubita umutego abanza umutwe  hasi  nuko arakomereka bikomeye.

Umucuruzi witwa Pierre yahise  amufata ngo amumwihutane  kwa mu ganga dore ko wabonaga arembye cyane , ariko mbere yo ku mujyana kwa muganga yahise abanza kujya ku bimenyesha polisi,  aho kugira ngo bumve akarengane yakorewe  ,  uhagararaye polisi yahise ategeka ko bamwambika amapingu  ategeka ko barikanyaga cyane ngo rimurye , niko gutangira gutabaza avuza induru  abaturage barahurura.

Uyu wakubiswe Nyaminani yabajijwe niba yigeze ashaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano ararahira arirenga  avuga ko atabitinyuka  ,abaturage nabo babijijwe niba koko uyu Nyaminani atarwanyije aba bapolisi bose bahakana bivuye inyuma ko ntabyabaye ko ahubwo batangajwe n’imyitwarire yabapolisi.

Nyaminani akaba yakomerekejwe mu gice cyo ku mutwe ijisho rikaba ryambyimbye ,akaba yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mucaca giherereye mu Murenge wa Rugengabali aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Ibi bikaba bije bikurikira undi mu polisi wo mu karere ka Rwamagana uherutse kurasa umusore bivugwa ko yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *