Mu Karere ka gicumbi umugabo yiyahuye nyuma yuko yaramaze gukubita inyundo umugore we.

Umugabo w’imyaka 25 wo mu karere ka Gicumbi witwa , Mbikamunda Jean Marie Vianney w’imyaka 45, akaba akomoka mu Kagari ka Gishari, u Murenge wa Rubaya,uyu mugabo akaba yakoraga ibikorwa by’uburimbitsi, yiyahuye akoresheje umuti uterwa mu bihingwa nyuma yo gukubita inyundo umugore we ndetse n’umukazana we.

Nkuko iyi nkuru tuyikesha IGIHE.COM ,iyi nkuru yamenyekanye tariki15 Kanama 2021.Amakuru aturuka mu Murenge wa Rubaya, yemeza ko uyu mugabo wari uzwi mu itsinda ry’abarembetsi we n’abahungu be, yemeza ko yagiranye amakimbirane n’umugore we ahita amukubita inyundo mu mutwe mu buryo bukomeye.

Uyu mugabo Mbikamunda akimara gukora aya mahano umukazana we muri uwo mwanya yatabaye na we ahita amukubita inyundo mu mutwe abona kwiyahura akoresheje umuti bashyira mu myaka witwa kiyoda.

umunyamabanga nshigwa bikorwa w’umurenge wa Rubaye Bayingana Theogène yatangaje ko ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we anashimangira ko yari amaze amezi abiri gusa afunguwe.

Yagize ati “Ni byo yiyahuye akoresheje umuti ushyirwamu myaka, ubusanzwe yari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa by’uby’uburembetsi no gucuruza kanyanga ndetse no kuyitwara kandi yari yarananzwe kenshi ku buryo ubu yari amaze amezi abiri gusa afunguwe kuko ubwo aheruka gufungwa yari yazize gutema inka y’umukuru w’umudugudu ngo kuko yamutanzeho amakuru y’uburembetsi.”

nyuma yibi bimaze kuba ari uwo mugabo ndetse n’umugore we umukazana we bahise bajyanwa mu bitaro.

Yatangaje kandi ko umugore w’uyu nyakwigendera ndetse n’umukazana we barembye bari mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *