Mu Karere ka Huye hagaragaye ibuye ridasanzwe

Ntibabaza Issa w’imyaka 32 warangije amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yayobotse inzira y’ubucuruzi bushingiye ku mabuye akoreshwa mu bwubatsi, yavuze ko yabonye ibuye ridasanzwe mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Hashize amezi abiri abonye iryo buye ridasanzwe mu Murenge wa Ruhashya ahasanzwe hacukurwa amabuye yubakishwa.

Urirebeye ku jisho risa n’ikoro, rifite uburemere budasanzwe, rizengurutswe n’utuntu turabagirana cyane cyane iyo urimuritseho mu mwijima.

Avuga ko yaribonye nk’iridasanzwe ahitamo kubimenyesha nyina umubyara.

Kuri we yifuza ko Ikigo gishinzwe MinePeteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) cyapima iryo buye kugira ngo hamenyekane ubwoko bwaryo bityo na we akaba yamenya icyo yarimaza.

Yagize ati “Bampa agaciro karyo (amafaranga) njye nkikomereza ubuzima ntakuribika cyangwa ngo nshakeho ikindi kintu”.

Yongeraho ko iryo buye ridasanzwe inzego za Leta zarimenya kandi ntakomeze kuba ari kumwe naryo akaba yagira ahantu arishyira hafite umutekano kuko ngo si ikintu yakomeza kugendana.

Iri buye ryabonetse mu Karere ka Huye ryajyanwe muri Laboratwari kugira ngo hamenyekane ubwoko bwaryo.

Imvaho Nshya yamenye amakuru ko hari ubushakashatsi kugeza ubu burimo gukorwa buzamara imyaka Itatu, bukazagaragaza ubwoko bw’amabuye y’agaciro ari mu gihugu hose.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe PeteroliMine na Gaz (RMB) bwabwiye Imvaho Nshya ko mu Karere ka Huye hasanzwe hacukurwa amabuye y’agaciro arimo Gasegereti, Koluta, Wolufaramu, Zahabu, Lithium, Amabuye y’amabengezana (Gemstones) na Kariyeri.

RMB itangaza ko mu gihe umuturage yaba abonye ibuye ridasanzwe yakwihutira gutanga amakuru.

Bugira buti “Umutarage asabwa kubimenyesha ubuyobozi bumwegereye, na RMB bityo nayo ikohereza abahanga muri jewoloji (abantu bafite ubumenyi mu by’amabuye y’agaciro) bakajya gusura aho hantu hagaragaye amabuye y’agaciro maze hagafatwa indobanure yo kuri iryo buye rigapimwa muri laboratwari”.

Mu gihe hamaze gusuzumwa ubwoko n’imiterere y’iryo buye ryabonetse mu Karere ka Huye, RMB ivuga ko hakorwa ubushakashatsi (Mineral exploration / geological research) hakanzurwa niba ayo mabuye ashobora gucukurwa.

RMB ikomeza igira iti “Iyo byanzuwe ko ayo mabuye ashobora gucukurwa, Itegeko riteganya ko hakorwa ikarita y’aho hantu hagashyirwa ku isoko”.

Mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije asaga miliyoni 241$ (Arenga miliyari 243 Frw).

Muri ayo mezi, u Rwanda rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibiro 294.717 muri Nyakanga yari afite agaciro ka $ 5.367.704, muri Kanama hacuruzwa ibiro 415.482 bifite agaciro ka $ 6.906.567, n’aho muri Nzeri hacuruzwa ibiro 440.176 bifite agaciro ka $ 6.783.099.

Raporo ya RMB igaragaza ko amabuye ya Zahabu ari yo yinjirije u Rwanda amafaranga menshi cyane kuko muri Nyakanga rwacuruje ibiro 1,155 by’agaciro ka $ 73.181.036, muri Kanama ibiro byari 1.000 bivamo angana na $ 62,156,101 mugihe muri Nzeri hacurujwe ibiro 845 byinjiza angana na $ 52,676.671.

Ikigo cya RMB, gitangaza ko muri rusange kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2023, ingano y’ibiro (KGs) by’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga angana n’ibiro 5.516.538 bifite agaciro ka $ 241.833.194.

Bingana n’inyongera ya 22.4% ugereranije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize kuko ibiro byacurujwe byanganaga na 321.566 bifite agaciro ka $ 197,496.029.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *