Mu Karere ka Ngoma Abanyeshuri bari mu kizamini cya leta barwanye bapfa umukobwa

Inkuru dukesha IGIHE Abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bagiranye ikibazo bapfa umukobwa, umwe akubita mugenzi we inyundo mu mutwe aramukomeretsa.

Ibi byabereye mu karere ka Ngoma muri Groupe Scolaire de Kabare iherereye mu Murenge wa Remera  aho abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bapfuye umukobwa umwe afata mugenzi we amukubita inyundo.

Kirenga Providence Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo ariko ko uwakomerekejwe ari ibintu bidakanganye.

Ati “Nibyo, ni abana babiri b’abahungu bari mu gusubiramo amasomo muri weekend. Bagiranye ikibazo  baratongana, nyuma umwe ahengera mugenzi we  aramukubita aramukomeretsa abandi baramufata. Bigaragara ko ari imyitwarire mibi, kugera aho umwe akomerekeje mugenzi we.”

Nyuma yaho uwo wakomerekeje mugenzi we yoherejwe mu rugo kugira ngo hirindwe amakimbirane ashobora guteza intonganya zishobora kuvamo no  kuvushanya amaraso.

Ati “Twatumujeho mubyeyi we kugirango amutahane kugirango azajye aza gukora ikizamini cya leta avuye murugo cyane ko ahao batuye ari hafi yaho ishuri riri”

Uyu muyobozi yatangaje  ko ibivugwa ko bapfuye umukobwa bose bakunda ari byo ariko asaba ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu burere bw’abana babo.

Ibizamini bya leta byatangiye  kuri 20 Nyakanga 2021, biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 .

Inkuru dukesha IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *