Mu karere ka Rubavu imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Toyota Hiace yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka ubwo yari igeze mu Mujyi wa Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Kanama 2021.

Ubwo iyi modoka yavaga Imusanze igana i Rubavu nibwo ibi byabaye.aho umushoferi wari uyitwaye witwa Habimana Jean Paul yatangaje ko ubwo bagendaga bageze ahitwa Caribana,yumvise hari ikintu gituritse mu modoka nuko abagenzi barasakuza bavuga ko imodoka iri gushya.

Uyu mushoferi yahise ava mu modoka yiruka.

yagize ati“Kubera ubwoba nasohotse niruka ariko nza nyirukaho urugi rufunguye iri kujya ahari izindi nyirukaho ndayiyobya, abantu bayishyize hasi barebe ko bayizimya.”

Uyu mu shoferi yatangaje ko yakoresheje Controle Technique atazi ikibazo cyaba kibaye ku modoka ye.

Nta muntu numwe wakomerekeye muri irishya ryiyi modoka, ari shoferi n’uwo bakorana, ndetse n’abagenzi bose bavuyemo amahoro.

Abashinzwe kuzimya inkongi  bahageze imodoka yamaze gushya igice kinini

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *