Mu Karere ka Ruhango umugabo yatemye umugore we aramwica na we ahita yiyahura

Karumuna Fulgence wo mu Karere ka Ruhango yishe umugore we amutemesheje umuhoro, akuraho umutwe na we ahita yimanika mu mugozi arapfa anasiga yanditse urwandiko rugaragaza ko yamuhoye ko yamuciye inyuma.

Uyu mugabo yishe umugore we witwaga Niyisabwa Rachel ku wa 2 Mutarama 2022, bakaba bombi bari batuye mu Mudugudu wa Kinama, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango muri aka karere ka Ruhango.

Amakuru dukesha igihe nuko abaturanyi batangaje ko mbere yuko uyu mugabo yica umugore we  abana babiri babyaranye bari baroherejwe kwa ba Sekuru.

Inzego z’ibanze ziyobora ahabereye aya mahano zitangaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma byakorwaga n’umugore.Bivugwa ko mu ijoro uyu mugore yiciwemo, umugabo yari amaze kubona ubutumwa bugufi muri telefone y’umugore bugaragaza ko afitanye ubucuti bwihariye n’undi mugabo.

Karumuna amaze kwica umugore we  yasize yanditse ko ibyo araye yumvise avugana n’ihabara rye ndetse n’ubutumwa abonye muri telefone y’umugore we ari byo bitumye afata icyemezo cyo kumwica ndetse akiyahura.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwemeje aya makuru  runavuga kandi  ko mu iperereza ryakozwe basanze koko uyu mugabo yishe umugore we na we agahita yiyahura.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB,  yagize ati “Ni byo koko nk’uko bigaragara ahabereye icyaha, umugabo yishe umugore we na we arangije ariyahura. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *