Mu mujyi wa Kigali Hagiye kubakwa gare nshya i Gahanga n’i Rusororo

Umujyi wa Kigali watangaje ko uri gushyira mu nyigo uko hagaomba kubakw Gare  nshya mu gihe kitarenze imyaka ibiri, mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’imirongo minini muri Gare ya Nyabugogo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kandi yatangaje ko gare ya Nyabugogo nayo igiye kuvugururwa mu rwego rwo kugendana n’igihe kuko ubwinshi bw’imodoka bumaze kugaragarira buri wese kandi iyo witegreje gare ya Nyabugogo ubona ko itajyanye n’igihe.

 Dr Mpabwanamaguru ubwo yaganiraga n’itangaza makuru yagize ati: “Nk’uko bigaragara mu gishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, mu myaka ibiri iri imbere tuzaba dufite Gare ebyiri nshya mu gukemura ikibazo cy’ubucucike buhoraho muri Gare ya Nyabugogo.”

Yagaragaje ko  izi gare zigiye kubakwa mu Murenge wa Gahanga w’Akarere ka Kicukiro n’i Rusororo mu Karere ka Gasabo.Biteganyijwe ko Gare ya Gahanga izubakwa kuri Hegitari 40.4 ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 3. Ni mu gihe Gare ya Rusororo izubakwa kuri Hegitari 115.4 ikazuzura itwaye amafaranga asaga miliyari 5.

Izi gare zitezweho kugabanya umuvudo cyane ko iyo urebye umujyi wa Kigali muri ibibihe usanga hari umuvudo ukabije noneho ikindi cyagaragaye nuko icyorezo cya Covid19 gikwiye gutuma habaho kunoza ibikorwa remezo kubera ko haraho wasangaga bigoye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 bitewe n’ibikorwa remezo bidahagihaje uyu akaba ari umwanya wo kugumya kubyongera.

Uyu muyobozi yakomeza agira ati: “Igihe izi gare nshya zizaba zuzuye, abacuruzi bazabonamo ibyumba by’ubucuruzi byo gukoreramo bityo hazaboneka amahirwe y’akazi ku bantu bamwe na bamwe.”

Biravugwa kandi ko hari n’izindi ziteganyijwe kubakwa mu turere duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali,aho ibi bitangazwa na minisiteri y’ibikorwa remezo.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *